Ibi ni ibyagarutsweho i Gisagara, mu Murenge wa Kibilizi, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro, ku nshuro ya 28 mu Rwanda.

Aba bagore bari mu matsinda 126. Mu bayagize 85% ni abagore. Itsinda rimwe rigizwe n’abantu 25, bizigama buri cyumweru umugabane wa 500 Frw.

Bagaragaza ko imigabane myinshi umuntu ashobora kugira ari itanu, bivuze ko amafaranga menshi umuntu yizigama ari 2500 Frw. Ubu bamaze kuzigama 143.090.000 Frw.

Bagabana hashingiwe ku migabane n’ubwizigame bwa buri muntu. Buri munyamuryango aba yaratanze Mituweli nta ngorane zibayemo, ibyo babona nk’inyungu ya mbere.

Ni amatsinda akora kuko nk’abizigama bakoresheje ikoranabuhanga, ku wa 01 Ukwakira 2025, bamaze kwizigama miliyoni 2 Frw, mu gihe andi arenga miliyoni 6 Frw bayagurizanyije kugira ngo bayabyaze umusaruro.

Umwe mu banyamuryango witwa Mukaneza Clémentine yavuze ko yabanje gukora ubuhinzi bw’umuceri n’imyumbati, abona bitamwihutisha mu iterambere, maze ahitamo kujya gucuruza amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Igishoro cya mbere yagikuye mu itsinda, yagujijemo ibihumbi 200 Frw atangira gukora, maze buri kwezi uko ahembwa agakomeza kubaka ubucuruzi bwe, ashinga butiki icuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga biciriritse.

Ubu uyu mugore wasobanukiwe ishoramari binyuze mu nyigisho yahawe na World Relief Rwanda, yazamuye igishoro cye kirenga miliyoni 1.5 Frw, akaba ari no kubaka inzu y’umuryango we, kandi byose akaba ibikora yisunze amatsinda yo kwizigama no kugurizanya.

Bampire Béatha uhinga ibigori muri Koperative KOABIDU hamwe na bagenzi be b’abagore barenga 700, yagaraje ko yigishijwe kwizigamira ubu ayo yizigamye akaba ayifashisha mu gukemura ibibazo by’umuryango.

Avuga ko muri koperative yabo bakangutse ndetse bafite intego yo kugura imodoka ibafasha kugemura umusaruro wabo bakazanubaka inyubako nziza byose hamwe by’asaga miliyoni 50 Frw.

Umuyobozi ushinzwe imishinga muri World Relief Rwanda, Niyireba Yannick, yavuze ko bafite amatsinda asaga 400 arimo n’ayo mu Karere ka Gisagara.

Bayafasha kujijukira gukoresha imari no kwitinyuka bagafata inguzanyo zunguka mu byo bakora byose badasize n’ubuhinzi, aho bafasha abo bakurikirana kwishyura igihe imyaka yeze.

Avuga ko ikoreshwa ry’amatsinda yo kwizigama rigaragaza ko hejuru ya 80% afasha abayarimo kwikura mu bukene, ndetse akanagaragaza ko mu bice World Relief Rwanda imaze igihe ikoreramo hejuru ya 50% by’abayagiyemo bateye intambwe (graduation), bakava mu byiciro by’abafashwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagra wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habineza Jean Paul, yagaragaje amatsinda yo kwizigama no kugurizanya ku bagore b’i Gisagara nk’intwaro ikomeye mu iterambere, kuko atuma bakora ku ifaranga ariko kandi agatuma batanasesagura umutungo.

Ati ‘‘Uretse kuba afasha mu kwishyura Mituweli na Ejoheza, kwishyura ibikoresho by’ishuri n’ibindi, anafasha mu guteza imbere ubushabitsi, turabibona cyane kandi ni byiza!’’

Kwizigamira mu matsinda byatumye bakusanya asaga miliyoni 140 Frw
Kwizigamira mu matsinda byatumye bakusanya asaga miliyoni 140 Frw
Umuyobozi uhagarariye Imishinga no Kugenzura muri World Relief Rwanda, Yannick Niyireba, yagaragaje ko amatsinda yo kwizigama yagaragaje ubudasa mu kuzamura ubukungu bw'abayarimo ku kigero cyo hejuru ya 50%
Umuyobozi uhagarariye Imishinga no Kugenzura muri World Relief Rwanda, Yannick Niyireba, yagaragaje ko amatsinda yo kwizigama yagaragaje ubudasa mu kuzamura ubukungu bw'abayarimo ku kigero cyo hejuru ya 50%
Abagore bo mu Karere ka Gisagara bagabiwe inka ibafasha kubona  ifumbire yo guhinga
Abagore bo mu Karere ka Gisagara bagabiwe inka ibafasha kubona ifumbire yo guhinga
Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara Wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Habineza Jean Paul, avuga ko amatsinda yo kwizigama yabaye umuyoboro wo gukora ku ifaranga ku mugore w'i Gisagara
Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara Wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Habineza Jean Paul, avuga ko amatsinda yo kwizigama yabaye umuyoboro wo gukora ku ifaranga ku mugore w'i Gisagara