Ibi byagarutsweho ku wa 13 Ukuboza 2025, ubwo Equity Bank Rwanda Plc yifatanyaga n’abaturage bo mu turere twa Gisagara na Huye mu Ntara y’Amajyepfo. Yafatanyije n’abafatanyabikorwa bayo, barimo Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (CUR) mu gikorwa cy’umuganda wo gutera ibiti birenga 9.000, birimo 3.000 by’imbuto ziribwa ziganjemo avoka n’amacunga, ndetse n’ibindi biti by’amashyamba.
Bamwe mu baturage baterewe ibi biti mu mirima yabo bo muri Huye na Gisagara bashimye iki gikorwa bagejejweho na Equity Bank Rwanda Plc, bahamya ko birenze kuba igikorwa cyo gutera ibiti gusa, ahubwo ari isoko ry’amafaranga n’iterambere, kuko bazajya bagurisha imbuto zizavamo.
Uwase Delice wo mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye, yavuze ko avoka bahawe agiye kuzibungabunga ndetse akazanazongera, kugira ngo agire umusaruro uhagije azajya ajyana ku isoko.
Ati “Batubwiye ko mu cyanya cy’inganda barimo kubaka uruganda rukora amavuta ya avoka. Ubu barankanguye, ngiye gukomeza kwizigama, noneho umwaka utaha nzatere ibindi biti, nzageze kuri 300, maze ngeze kuri urwo ruganda mbone amafaranga.”
Ni ishimwe asangiye na Hitayezu Alphonse, wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara, wavuze ko yashimye cyane icyerekezo cya Equity Bank Rwanda cyo gutera ibiti no kubibungabunga, hagamijwe ko bizatanga umusaruro urambye.
Ati “Ibi biti baduhaye bisaba kubishyiraho umutima no kubirinda amatungo abyona kugira ngo bikure neza. Inyungu zizabivamo ni izacu, haba mu kurwanya imirire mibi no kubona amafaranga.”
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Plc, Namara Hannington, yashimangiye ko ibi biti ari isoko ry’ubukungu, yongeraho ko gutera ibiti bifite uruhare runini mu kurwanya imihindagurikire y’ikirere, kurwanya isuri no kongera umwuka mwiza.
Ati “Ibi biti twabahaye tubibonamo isoko ry’amafaranga. Muri uru ruzinduko twari mu Majyepfo, twasuye umufatanyabikorwa wacu mu cyanya cy’inganda cya Huye uri kubaka uruganda rutunganya amavuta yo kurya muri avoka. Mu minsi mike, izi avoka duteye zizaba ari imari ikomeye. Turifuza ko abaturage b’Akarere ka Gisagara na Huye bajya bagemurira uru ruganda, bakabona amafaranga.”
Yakomeje avuga ko umwihariko w’igiti cy’avoka ari uko kimara imyaka myinshi, bityo kikagira uruhare mu guteza imbere abaturage mu bijyanye n’imirire iboneye, kwinjiza amafaranga no kurengera ibidukikije.
Yibukije ko iyi ari gahunda irambye ya Equity Bank Rwanda Plc, kuko ibikorwa nk’ibi byakozwe no mu Ntara y’Iburasirazuba n’Amajyaruguru, bikomereza mu Majyepfo, kandi bikazakomerezwa no mu bindi bice by’igihugu.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kamana André, yavuze ko igiti ari ikintu ndasimburwa, bitewe n’uruhare runini kigira mu gutanga umwuka mwiza, kurwanya isuri, gutanga imbuto ziribwa zishobora no gucuruzwa.
Visi Meya Kamana yibanze cyane ku giti cy’avoka, yibutsa abitabiriye uyu muganda ko ari zahabu y’icyatsi (green gold), asaba abaturage bo mu turere twa Huye na Gisagara kwitabira kuyihinga kuko isoko ryayo riragutse kandi rifite icyizere.
Ati “Mwumvise ko Leta y’u Bushinwa iherutse gusinyana n’u Rwanda amasezerano yo kujya tubagemurira avoka, nyamara izo dufite ntabwo zihagije. Ababigize umwuga bakayihinga ku bwinshi bafite amahirwe yo kubona amafaranga menshi. Uyu munsi igiti cy’avoka gifite agaciro gakomeye.”
Yakomeje asaba abaturage kwitabira gutera ibiti by’imbuto ziribwa, ndetse no gusimbuza ibiti by’imirimbo biri mu busitani iby’imbuto aho bishoboka, kugira ngo bibashe kuba imitako ariko binateze umusaruro urambye.


















Ibitekerezo 0