Ubushakashatsi bwamuritswe muri Mata 2025, bwagaragaje ko imibare y’Abanyarwanda bagerwaho n’amazi meza yageze kuri 90% bavuye kuri 87% mu 2017. Intego ni uko mu 2029 Abanyarwanda bazaba bagerwaho n’amazi 100%.

Aya mafaranga arimo azifashishwa mu gusana ibirimo Uruganda rw’Amazi rwa Nzove. Ni umushinga uzatwara miliyoni 21$.

Minisitiri Dr. Gasore akomeza ati “Hari kubakwa ahitwa Mwange na Gicumbi ni miliyoni 32$. Hari umuyoboro munini cyane uzaha amazi, Nyaruguru, Huye na Gisagara [uzatwara] miliyoni 98$. Iyi yose ni amafaranga ahari turi mu nzira zo gushyira iyi mishinga mu bikorwa.”

Uyu mushinga wo kubaka umuyoboro w’amazi wa Huye-Nyaruguru-Gisagara, biteganyijwe ko uzaba ufite ubushobozi bwo gutanga amazi angana na meterokibe 24.000 ku munsi, hakanubakwa ibirometero 473 by’imiyoboro y’amazi.

Mu gukomeza kubaka inganda kandi Minisitiri Dr. Gasore yavuze ko hari umushinga wo kongera ubushobozi bw’uruganda rw’amazi rwa Muhazi. Uyu mushinga uzatwara miliyoni 27$ ugeze kuri 85% ushyirwa mu bikorwa.

Ni umushinga wo kubaka umuyoboro w’amazi mu Karere ka Gatsibo harimo n’uruganda ruyatunganya ruri kubakwa ku nkengero z’Ikiyaga cya Muhazi.

Uzageza amazi meza mu mirenge irimo Kiramuruzi, Kiziguro, Murambi, Remera na Rugarama yo mu Karere ka Gatsibo n’indi mirenge irimo Rukara, Gahini na Murundi yo mu Karere ka Kayonza.

Uruganda ruri kubakwa rufite ubushobozi bwo gutunganya meterokibe ibihumbi 12 by’amazi ku munsi, hakaba haranakozwe imiyoboro y’amazi ireshya n’ibilometero 256, ibigega 11 bizajya bibika amazi , ndetse n’amavomo rusange 165. Abaturage ibihumbi 543 bo muri utu turere tubiri ni bo bazagerwaho n’aya mazi meza.

Hari umushinga witwa Kivu Belt Water Supply Project uzatwara miliyoni 23$. Uyu mushinga uzubaka uruganda rutunganya amazi angana na meterokibe 13.000 ku munsi.

Kivu Belt Water Supply Project ni umushinga uzafasha mu gukwirakwiza amazi meza mu mirenge y'Akarere ka Karongi
Kivu Belt Water Supply Project ni umushinga uzafasha mu gukwirakwiza amazi meza mu mirenge y'Akarere ka Karongi

Hazubakwa imiyoboro y’amazi ingana n’ibilometero 125. Biteganijwe ko uyu mushinga uzongera amazi mu Mirenge ya Rubengera na Bwishyura mu Karere ka Karongi.

Minisitiri Dr. Gasore ati “Hari icyiciro cya kabiri cy’umushinga wo ku Kiyaga cya Sake, […]. Yose yagera kuri 44. Ni imishinga myinshi. Umunini muri yo dutegereje ni uwa Karenge hariya ku Kiyaga cya Mugesera uzadufasha mu kongera amazi atangwa mu Mujyi wa Kigali, ariko ukanongerera amazi n’ibice bya Rwamagana.”

Uyu mushinga nusozwa, uruganda rutunganga amazi rwa Karenge ruzaba rufite ubushobozi bwo gutanga metero kibe ibihumbi 36.000 ku munsi ruvuye kuri metero kibe ibihumbi 12 ku munsi.

Minisitiri Dr. Gasore yavuze ko uyu mushinga urimo ibice bibiri birimo kubaka uruganda no gukwirakwiza amazi hafi aho nko mu Cyanya cy’Inganda cya Rwamagana, kubaka ibigega n’ibindi.

Ati “Icya kabiri na cyo cyabonewe amafaranga ni ukuyageza kure hisumbuyeho. Dufite imishinga myishi minini igejeje no kuri miliyoni 100$.”

Yavuze ku mushinga wo gufata amazi y’Ikiyaga cya Nyabarongo kizavuka ku Rugomero rw’Amashanyarazi rwa Nyabarongo II ruzuzura mu 2027.

Yavuze ko ayo mazi azajya ajyanwa mu Ruganda rwa Nzove kugira ngo atunganywe u Rwanda rubone amazi meza anahendutse mu gutunganya.

Ati “Mu Nzove tugira ikibazo cy’uko mu mpeshyi aragabanyuka mu mvura hakazamo imyanda myinshi n’isayo nyinshi na bwo uruganda ntirukore neza hakaba n’igihe ruhagaze burundu, ariko tukavuga ngo kiriya Kiyaga cya Nyabarongo kizaba gifite amazi meza, yiretse atakirimo ya sayo. Tuzafata itiyo nini tuzane mu Nzove tubone ahendutse gutunganya. Ya mazi atarimo isayo n’ikiguzi cyo gushyiramo imiti n’ibindi kigarabanyuka.”

Miliyoni 21$ zigiye kwifashishwa mu kwagura Uruganda rutunganya amazi rwa Nzove
Miliyoni 21$ zigiye kwifashishwa mu kwagura Uruganda rutunganya amazi rwa Nzove

Imiyoboro y’amazi 265 ntikora

Mu gukomeza kugeza amazi kuri bose kandi mu buryo buboneye, kubaka inganda bizajyana no kuvugurura imiyoboro yari yarapfuye burundu.

Mbere ya 2023 inshingano zo gucunga amazi n’ibikorwaremezo byayo zari ku rwego rw’akarere. Ni ibintu byateje ibibazo bikomeye cyane, imiyoboro irapfa karahava kubera kutayitaho.

Dr Gasore yavuze ko hari igihe Leta yakoraga ishoramari ryo kubaka umuyoboro, ugashyikirizwa rwiyemezamiro uwucunga, ku bwo kwifuza inyungu cyane agacuruza amazi, ariko ntiyite ku muyoboro, hagira igikoresho gipfa gikeneye amafaranga menshi ugasanga ntayo afite, wa muyoboro akawuta.

Ati “Iyo awutaye ugasanga nta n’abarinzi bahari, za mashini zasunikaga amazi ugasanga zarangiritse cyangwa se zarangijwe. WASAC yahawe inshingano hari imiyoboro 432 idakora mu gihugu hose.”

Icyo gihe hahise hashyirwa imbaraga yo gutangira kuyisana. Mu myaka ibiri ishize hamaze gusanwa imiyoboro igera mu 167, hakagaragazwa ko n’indi izagenda isanwa uko amikoro abonetse.

Umuti w’amazi atakara uri kuvugutwa

U Rwanda rufite ikibazo cy’amazi atunganywa ariko ntabarwe, bigatera igihombo gikomeye bijyanye n’igiciro kiba cyagiye mu gutunganya aya mazi. Ubu iki gihombo cy’amazi (Non-Revenue Water –NRW) kigera hafi kuri 38%.

Impamvu y’iki kibazo ni uko usanga hari amazi atakarira mu nzira agenda, kubera amatiyo yatobotse, atakara kuko atishyujwe, mubazi zitakoze neza cyangwa abantu bayiba, n’ibitishyurwa.

Mu guhangana n’iki kibazo haherewe mu Mujyi wa Kigali, aho ibihombo biri kuri 39,5. Hari imishinga ihari yo kuyagabanya ku buryo mu Mpeshyi y’umwaka utaha hazaba hagezwe kuri 30%.

Ati “Mu mpeshyi ya 2027 tuzagera kuri 25% by’amazi atakara. Impunzandengo y’ikigereranyo cy’amazi atakara ku Isi urebye ku bigo bitanga amazi ni 25% by’amazi atacurujwe cyangwa acurujwe amafaranga ntaboneke. Mu 2029 tuzagera kuri 5%, ni cyo kigero cyiza.”

Minisitiri Dr. Gasore yavuze ko bafite ingamba zo kugera kuri iyi ntego, u Rwanda rugiye kugirana amasezerano n’abazarufasha kubigeraho, bakazajya bishyurwa ari uko bashoboye kugera kuri iyi mibare.

Kugeza uyu munsi imishinga ikorwa yose iba ishingiye ku cyerekezo 2050. Kugira ngo iki cyerekezo kizagerweho u Rwanda rukeneye nibura arenga miliyari ibihumbi 12 Frw kugira ngo abaturage bose bazabe bagerwaho amazi meza.

Miliyari 392 Frw ari kwifashishwa mu mishinga yo kugeza ku Banyarwanda amazi meza
Miliyari 392 Frw ari kwifashishwa mu mishinga yo kugeza ku Banyarwanda amazi meza