Abahagarariye Umuryango w'Abibumbye muri Zimbabwe batangaje ko bahangayikishijwe cyane kandi bamaganye byimazeyo ibikorwa byateye urupfu rutunguranye rwa Memory Machaya w'imyaka 14.

Uyu mukobwa ukomoka mu gace ka Marange, yapfuye abyara bikaba bifitanye isano n’uko yatwaye inda akiri muto.

Loni ivuga ko kimwe mu bizaca umuco wo gushyingira abakobwa bakiri bato ari ugushyiraho amategeko afata gushyingirwa kw’abangavu nk’icyaha gihanwa.
Umwe mu bayobozi b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Zimbabwe, Linda Tsungirirai Masarira, ari mu bihumbi by’abasinye inyandiko isaba ko polisi itakwirengagiza urupfu rwa Machaya.

Hagati aho Polisi ya Zimbabwe yatangaje ko iri gukora iperereza kuri iki kibazo nk'uko inkuru y'Ijwi rya Amerika ibivuga.

Abakobwa bashaka bakiri bato mu bihugu bimwe na bimwe bya Afurika harimo na Zimbabwe bibagiraho ingaruka zitandukanye
Abakobwa bashaka bakiri bato mu bihugu bimwe na bimwe bya Afurika harimo na Zimbabwe bibagiraho ingaruka zitandukanye