Joël Nkurabagaya wayoboraga urwego rushinzwe ingendo z’indege za gisivili n’iki kibuga, yasobanuye ko iki kibazo cyatewe n’indege ya Brussels Airlines yagize ikibazo tekiniki, ifunga inzira itaragera aho yagombaga guparika.

Byamenyekanye ko ikibazo iyi ndege yari yagize ari ukuva kw’amavuta yayo. Abagenzi barimo bakuwemo, bacumbikirwa muri hoteli z’i Bujumbura. Nta yindi ndege yaguye kuri iki kibuga muri iryo joro kuko inzira zagombaga kunyuramo yari yafunzwe.

Nyuma y’iminsi itatu, kuri uyu wa 18 Nzeri Perezida Ndayishimiye yagize Lt Col Gervais Harerimana umuyobozi w’urwego rushinzwe ingendo z’indege za gisivili n’iki kibuga cy’indege, asimbura Nkurabagaya.

Inyandiko y’icyemezo cya Perezida Ndayishimiye ntisobanura impamvu Nkurabagaya yasimbuwe, ariko igaragaza ko cyashingiye ku busabe bwa Minisitiri ufite mu nshingano ubwikorezi n’ibikorwaremezo, Jean-Claude Nzobaneza.

Nkurabagaya yari asanzwe ayobora uru rwego n’ikibuga cy’indege cya Bujumbura kuva muri Nzeri 2021.

Ikibuga cy'indege cya Bujumbura cyahawe umuyobozi mushya
Ikibuga cy'indege cya Bujumbura cyahawe umuyobozi mushya