Umurambo wa Jose Mbemba, umwe mu barinzi ba Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Felix Tshisekedi wasanzwe mu gace gatuwe i Kinshasa kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Mata 2024.
Uburyo uyu murinzi yapfuyemo ntabwo buzwi icyakora hari ibinyamakuru byo muri Congo byatangaje ko ashobora kuba ari we washyize hanze amakuru y’uko Perezida Tshisekedi yaba arwariye mu Bubiligi.
Le corps sans vie de Monsieur José Mbemba, garde rapproché du Président de la République Felix Tshisekedi a été retrouvé dans un quartier de #Kinshasa. Les circonstances de sa mort restent encore inconnues jusque-là. pic.twitter.com/3TqtJmTbNA
Guhera mu mpera z’icyumweru gishize muri icyo gihugu hari ibihuha ku buzima bwa Tshisekedi, aho bamwe bavuga ko yaba amaze imnsi arwariye mu Bubiligi.
Ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Televiziyo yo mu Bubiligi RTBF yaribeshye ivuga ko Tshisekedi yari ahari, biteza akavuyo muri Congo.
Icyo kinyamakuru cyaje kwikosora kivuga ko atari ahari, ariko hakomeza kwibazwa aho aherereye dore ko mu gihugu byavugwaga ko naho adahari.
Umuvugizi wa Tshisekedi, Tina Salama yavuze ko Perezida Tshisekedi ari hanze y’igihugu icyakora yirinda kuvuga aho aherereye n’icyo yagiye gukorayo.
Jose Mbemba yari asanzwe ari umwe mu barinda Perezida Tshisekedi
Ibitekerezo 0