00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukobwa wa Jacob Zuma agiye kurongorwa n’Umwami Mswati III

Yanditswe na ⁠Ishimwe Hervine
Kuya 4 September 2024 saa 11:03
Yasuwe :

Nomcebo Zuma, umukobwa wa Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, ufite imyaka 21 agiye kuba umugore wa 16 w’Umwami Mswati III w’imyaka 56.

Nomcebo Zuma yerekanywe nk’umugore wa Mswati mu birori byabaye ku wa Mbere tariki 02 Nzeri 2024. Byitabiriwe n’abagera kuri 5000 barimo Ian Khama wigeze kuba perezida wa Botswana n’Umwami Misuzulu KaZwelithini w’Abazulu bo muri Afurika y’Epfo wari umushyitsi mukuru w’ibyo birori.

Ibi birori kandi bya Umhlanga bimara iminsi ine biba bigamije kwishimira no kwerekana uzaba umugore mushya w’Umwami wa Eswatini.

Ibinyamakuru byo muri Afurika y’Epfo byatangaje ko Umwami Mswati yasezeranyije Jacob Zuma kumuha inkwano y’inka 100 na miliyoni 2$.

Umukobwa wa Jacob Zuma, Nomcebo Zuma, agiye kurongorwa n’Umwami Mswati III

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .