Wolfgang Fretz, yafashwe ku wa 17 Ukwakira 2024 nyuma y’aho umuturage atanze amakuru ko hari umugabo wakoze umushinga wo guhinga no gucuruza urumogi, mu mudugudu wa Paje, mu majyepfo ya Unguja muri Zanzibar.

Mu gikorwa cyo kumuta muri yombi, Ikigo cya Zanzibar gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ZDCE) cyasanze iwe ibikoresho bigezweho byo gutunganya urumogi, umurima warwo ndetse n’urumogi rwumye rwiteguye kugurishwa.

Nubwo agaciro k’urwo rumogi kataratangazwa, hafatiriwe imitungo ye ifite agaciro ka miliyoni 518 z’Amashilingi.

Umuyobozi mukuru wa ZDCE, Colonel Burhan Zubeir Nassor, yavuze ko gufata iyo mitungo byakozwe hakurikijwe itegeko rya Zanzibar ryo mu 2021.