Wolfgang Fretz, yafashwe ku wa 17 Ukwakira 2024 nyuma y’aho umuturage atanze amakuru ko hari umugabo wakoze umushinga wo guhinga no gucuruza urumogi, mu mudugudu wa Paje, mu majyepfo ya Unguja muri Zanzibar.
Mu gikorwa cyo kumuta muri yombi, Ikigo cya Zanzibar gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ZDCE) cyasanze iwe ibikoresho bigezweho byo gutunganya urumogi, umurima warwo ndetse n’urumogi rwumye rwiteguye kugurishwa.
Nubwo agaciro k’urwo rumogi kataratangazwa, hafatiriwe imitungo ye ifite agaciro ka miliyoni 518 z’Amashilingi.
Umuyobozi mukuru wa ZDCE, Colonel Burhan Zubeir Nassor, yavuze ko gufata iyo mitungo byakozwe hakurikijwe itegeko rya Zanzibar ryo mu 2021.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!