Ikinyamakuru Chimpreports cyatangaje ko aba bantu bari barakusanyijwe na sosiyete yitwa MAGNIT, ibasezeranya ko izabajyana mu Burusiya mu gukora akazi ko kurinda umutekano.

Bikekwa ko MAGNIT yashakaga kohereza abantu barenga 100 muri Ukraine, ibakuye muri Uganda, ndetse Umurusiya ukekwaho gutegura iyi gahunda yatawe muri yombi mu minsi ibiri ishize mu gihe mugenzi we agikorwaho iperereza.

Polisi ya Uganda yatangaje ko mu bagombaga koherezwa mu Burusiya harimo abahoze ari abasirikare ndetse n’abanyabiraka barwanye mu ntambara yo muri Iraq na Afghanistan, kandi ko buri wese yari yarasezeranyijwe umushahara w’Amadolari 6250 ku kwezi.

Umwe mu bakorera ku kibuga cy’indege yatangaje ko ibi ari icuruzwa ry’abantu no gukoresha abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko Leta ya Uganda ntiyigeze imenya uburyo uyu mugambi wategurwaga.

Ati “Ibintu byose byakozwe mu ibanga kandi bimeze nk’uburyo bwifashishwa n’abashakisha abasirikare mu mahanga binyuze mu nzira zinyuranyije n’amategeko.”

Ofisiye mukuru muri Polisi yagize ati “Si akazi ko kurinda umutekano, ni ukohereza abantu mu ntambara batazi, bakazahura n’ingaruka batazashobora kwikuramo.”

Intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangiye muri Gashyantare 2022. Buri gihugu kivugwaho gukoresha abacancuro b’abanyamahanga barimo Abanyafurika.

Ku kibuga cy'indege cya Entebee hafatiwe abari bagiye kujyanwa mu ntambara yo muri Ukraine
Ku kibuga cy'indege cya Entebee hafatiwe abari bagiye kujyanwa mu ntambara yo muri Ukraine