Ibi birwa u Bwongereza bwabigezemo mu 1814 ubwo bwatangiraga gukoloniza Ibirwa bya Maurice. Mu 1965 ubwo icyo gihugu cyemeraga ko Ibirwa bya Maurice biba igihugu cyigenga, ibyo birwa byagumye mu maboko y’Abongereza dore ko bari barahubatse ibirindiro bikomeye bya gisirikare mu gace kitwa Diego Garcia.
Kugira ngo ibyo birindiro byubakwe nta nkomyi, u Bwongereza ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika birukanye abaturage bagera ku 2000 bari bahatuye.
Kuri uyu wa Kane Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bwongereza yatangaje ko icyo kibazo cyakemutse mu bwumvikane, gusa ibirindiro bya Diego Garcia biguma mu maboko y’u Bwongereza na Amerika.
U Bwongereza bwatangaje ko ubundi buzataka Ibirwa bya Maurice bizabukoresha icyo bushaka, gusa ibyo birindiro bigakomeza gukoreshwa mu bijyanye n’umutekano mu Nyanja y’Abahinde.
Mu 2019 nibwo Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ) rwategetse ko Ibirwa bya Chagos bikwiriye gusubizwa Ibirwa bya Maurice.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!