Iyo myigaragambyo yadutse ku wa Kane, ubwo Intumwa Nkuru ya Leta ya Uganda, Gen. Kiryowa Kiwanuka, yari afashe ijambo agaragaza intambwe guverinoma ye yateye mu kurwanya iyicarubozo.
Abigaragambyaga ni abagore bari bambaye imyenda irimo amasura y’abo bivugwa ko bagizweho ingaruka n’iyicarubozo. Binjiye mu cyumba cyaberagamo inama batera hejuru banenga guverinoma ya Uganda. Umwe muri bo yagize ati “Uganda iri kumena amaraso.”
Byatumye uwari uyoboye inama ayihagarika kugeza ubwo abashinzwe umutekano binjiye bakabasohora. Bashyikirijwe polisi y’u Busuwisi ibafunga umwanya muto irangije irabarekura.
Kiwanuka yavuze ko guverinoma ya Uganda yafashe ingamba zihamye zo kurwanya iyicarubozo ku buryo ababigizemo uruhare bakurikiranwa. Ku bwe ngo amategeko arahari ndetse abagizweho ingaruka na ryo bahabwa indishyi.
Inama ya Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe kurwanya iyicarubozo yatangiye i Geneve mu Busuwisi kuva mu kwezi gushize bikaba biteganyijwe ko izarangira ku wa 25 Ugushyingo.



Ibitekerezo 0