Iyi ngoma yahawe izina rya ‘Djidji Ayôkwe’ cyangwa se ‘Panther Lion’ yafatiriwe n’abakoloni b’Abafaransa mu 1916, bayijyana mu nzu ndangamurage i Paris mu 1929.
Ifite uburebure bwa metero eshatu n’ibilo 430, ikaba yarakoreshwaga n’abo mu bwoko bwa Ebrié batuye mu Mujyi wa Abidjan, bizeraga ko ari igikoresho kidasanzwe cyari kibafatiye runini mu muco wabo.
Abo mu bwoko bwa Ebrié bagaragaza ko iyi ngoma yifashishwaga mu kubaburira ko bagiye guterwa n’umwanzi, bakitegura kugira ngo bahangane na we cyangwa se ikifashishwa mu kubahamagarira kwitabira ibirori.
Nyuma y’ibiganiro byari bimaze igihe bihuza abayobozi bo mu bihugu byombi, tariki ya 20 Gashyantare 2026 u Bufaransa bwemeje ko bugiye gusubiza Côte d’Ivoire iyi ngoma.
Iyi ngoma yategewe indege yihariye kuri uyu wa 13 Werurwe. Ku kibuga cy’indege cya Abidjan hari itorero ry’ababyinnyi n’abayobozi bari biteguye kuyakirana urugwiro barimo Minisitiri w’Umuco, Françoise Remarck.
Minisitiri Remarck yatangaje ko uyu munsi ari uw’amateka, agaragaza ko abaturage ba Côte d’Ivoire bakiranye iyi ngoma amarangamutima menshi.
Ati “Uyu ni umunsi w’amateka, ni uw’amarangamutima menshi. Turi mu bihe by’ubutabera no kwibuka byaranzwe no kugarurwa kwa Djidji Ayôkwé ku butaka ikomokaho.”
Umuyobozi w’Ingoro Ndangamurage ya Côte d’Ivoire, Francis Tagro, yatangaje ko iyi “ngoma yera’ izabikwa neza kandi ko izafasha abakiri bato kumva akamaro k’umuco barazwe n’abakurambere.
Côte d’Ivoire yasabye u Bufaransa n’ibindi bihugu by’i Burayi ko byayisubiza ibikoresho 148 byatwawe mu gihe cy’ubukoloni. Iyi ngoma ni cyo gikoresho cya mbere isubijwe.








Ibitekerezo 0