Abagenzi bazemererwa kwinjira mu Bufaransa baturutse muri icyo gice bagomba gupimwa Covid-19 bakigera mu Bufaransa, byagaragara ko nta Covid-19 bafite bakajya mu kato k’iminsi irindwi.

Mu gihe umugenzi asanzwemo Covid-19, azajya ajya mu kato k’iminsi icumi nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa Guverinoma, Gabriel Attal.

U Bufaransa ni kimwe mu bihugu byinshi byafashe umwanzuro wo guhagarika ingendo zibihuza n’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo nyuma y’uko Omicron igaragaye bwa mbere muri Afurika y’Epfo.

Kuri uyu wa Kabiri Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) wasabye ibihugu byahagaritse ingendo kwisubiraho kuko bishobora kwangiza byinshi kurusha ibyo bikemura.

Attal yavuze ko kugeza ubu mu Bufaransa hamaze kugaragara abantu 13 bafite ubwandu bwa Omicron.

Kuri uba abagenzi binjira mu Bufaransa bavuye muri Afurika y'Amajyepfo bazajya babanza kujya mu kato
Kuri uba abagenzi binjira mu Bufaransa bavuye muri Afurika y'Amajyepfo bazajya babanza kujya mu kato