Turateganya kubafatira ingamba - Prof Nshuti Manasseh avuga ko bihugu bya EAC bidatanga umusanzu

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 28 Nzeri 2020 saa 12:36
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) Prof Nshuti Manasseh, yavuze ko ibihugu nk’u Burundi na Sudan y’Epfo bizafatirwa ibyemezo, mu gihe bizaba bikomeje kudatanga umusanzu wabyo muri uyu muryango.

Buri gihugu kiri muri EAC kiba kigomba gutanga umusanzu wa miliyoni 8$ buri mwaka, akoreshwa mu bikorwa byo guteza imbere uyu muryango, gusa u Burundi na Sudani y’Epfo bisa nk’ibyatereye agati mu ryinyo kuko bidaheruka gutanga uyu umusanzu wabyo.

Kugeza ubu igihugu cy’u Burundi gifitiye uyu muryango umwenda w’imyaka ibiri usaga miliyoni 15$, naho Sudani y’Epfo yo ikaba ifite umwenda w’imyaka itatu ungana n’asaga miliyoni 27$.

Kuba hari ibihugu bidatanga umusanzu wabyo uko bikwiye, ngo biri mu bishobora gutuma ibikorwa by’uyu muryango bidindira. Ku wa 25 Nzeri ubwo hamurikwaga umushinga w’ingengo y’imari y’uyu muryango ya 20220/2021, byagaragaye ko yagabanutseho 7% ugereranyije n’umwaka ushize.

Umudepite uhagarariye u Rwanda muri EALA, Amb. Fatuma Ndangiza, yavuze ko zimwe mu mpamvu zabiteye harimo icyorezo cya Covid-19 n’abanyamuryango badatanga umusanzu uko bikwiye.

Ati “Ingengo y’imari yaragabanutse bikaba bigoranye ko gahunda zose zizashyirwa mu bikorwa nk’uko bisanzwe, turibaza ko impamvu imwe ari ikibazo cya Corona kuko ibihugu byose byarahungabanye, ariko hari n’aho ugera ugasanga ibihugu bimwe nta bushake bwa politike buhari, hari ibihugu bimwe bitajya bitanga umusanzu wabyo.”

Yakomeje agira ati “Nk’inteko tuributsa ibihugu inshingano zabyo, iyo mwinjiye muri uyu muryango hari ibyo mwemera, kuko ayo mafaranga mutanga aba ari mu itegeko nshinga ry’umuryango wa EAC, uko byagenda kose biba ari byiza kubyubahiriza.”

Mu kiganiro Prof Nshuti Manasseh yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko ibi bihugu bidatanga umusanzu wabyo bigiye gufatirwa ibyemezo bizatuma biwutanga.

Yagize ati “Hari ibihugu bitatanze umusanzu bikwiye gutanga harimo u Burundi na Sudan y’Epfo, ariko turavugana, tubabwira ko batanga umusanzu wabo, nibidashoboka tuzabafatira ibyemezo bituma batanga umusanzu wabo kuko ntabwo twakoresha amafaranga tudafite kandi nabo babifitemo inyungu. Mu ngengo y’imari twemeje nabo barimo, ntabwo bajyamo rero badatanga imisanzu, nibadatanga imisanzu turateganya kubafatira ingamba.”

Kuba hari ibihugu bidatanga umusanzu wabyo bituma iterambere rya EAC ridindira , ndetse bigateza ubukene mu muryango bigatuma udashobora guhemba abakozi bawo neza.

Kuri iyi myenda ibi bihugu bifitiye EAC, haziyongeraho n’arenga gato miliyoni 7$ bigomba gutanga nk’umusanzu mu ngengo y’imari y’uyu muryango ya 2020/2021.

Umunyamabanga wa Leta muri MINAFFET, ushinzwe EAC, Prof Nshuti Manasseh, yavuze ko u Burundi na Sudani y'Epfo bizafatirwa ingamba nibikomeza ku datanga umusanzu wabyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .