Kamerhe uyobora ishyaka UNC yeguye kuri uyu mwanya tariki ya 22 Nzeri 2025 nyuma y’igitutu cy’abamushinjaga gucunga nabi umutungo no gutesha agaciro Inteko Ishinga Amategeko.
Hashingiwe ku bwumvikane bw’amashyaka agize Union Sacrée, byari byitezwe ko umusimbura wa Kamerhe azatangwa n’ishyaka UNC ariko andi mashyaka arimo UDPS ya Tshisekedi yabirenzeho, atanga abakandida bayo.
Christophe Mboso N’Kodia usanzwe ari Visi Perezida wa kabiri w’Inteko yafashe icyemezo cyo kwegura kugira ngo ahatanire gusimbura Kamerhe. Yavugaga ko ubunararibonye afite bwamufasha gusohoza inshingano neza.
Tariki ya 22 Ukwakira, Willy Buhini Mishiki wo mu ishyaka PEP AAP yarwanyije igitekerezo cyo gusimbuza Kamerhe umunyamuryango w’ishyaka rye, agaragaza ko ibyo bidashingiye ku ihame rya demokarasi.
Depite Mishiki ukomoka muri teritwari ya Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yagize ati “Union Sacrée ntifite abayihagarariye mu Nteko. Bityo rero, nta mpamvu yo gushyiraho umukandida umwe.”
Umunyamabanga Uhoraho w’iri huriro, André Mbata, yatangaje ko Perezida Tshisekedi yatoranyije umukandida watanzwe na UNC, Boji Sangara Aimé, kugira ngo abe ari we urihagararira mu matora y’Inteko, asaba abari batanze kandidatire kumushyigikira.
Depite Boji akomoka muri teritwari ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Yabaye Minisitiri w’ubucuruzi mpuzamahanga, Minisitiri w’inganda na Minisitiri ushinzwe ingengo y’imari.







Ibitekerezo 0