Uyu mugabo w’imyaka 71, yakunze guhatana mu matora ya Perezida muri Mali kuko nko muri 2013 na 2018 hose yagiye aza ku mwanya wa kabiri, ahigitswe na Ibrahim Boubacar Keita wegujwe.
Benshi batekerezaga ko ashobora kuzatorwa muri 2022, nyuma y’uko Keita yahiritswe n’igisirikari muri uyu mwaka.
Cisse yashimuswe muri Werurwe n’umutwe w’inyeshyamba ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora y’abadepite mu majyaruguru ya Mali mu gace kitwa Timbuktu. Yaje kurekurwa mu Ukwakira uyu mwaka.
Ubutegetsi bwa Keita bwahiritswe ari mu maboko y’izo nyeshyamba.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!