Mu ntangiriro za 2025, Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yasezeranyije ubutegetsi bwa Amerika ko nibwemera kumufasha kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu cye, azemerera sosiyete z’Abanyamerika gutunyanga amabuye y’agaciro gikungahayeho.
Amerika yahisemo gukemura ibi bibazo binyuze mu biganiro by’amahoro, aho yafashije RDC n’u Rwanda kumvikana ku kurandura umutwe w’iterabwoba wa FDLR ndetse no gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho.
Iki gihugu kandi cyashyigikiye ibiganiro bya RDC n’ihuriro AFC/M23 byayobowe na Qatar, aho impande zombi zishobora kugirana amasezerano y’amahoro mu kwezi gutaha, zishingiye ku mahame zumvikanyeho tariki ya 19 Nyakanga.
Perezida Donald Trump wa Amerika afite umuhigo wo guhuza Tshisekedi na Paul Kagame w’u Rwanda mu gihe cya vuba kugira ngo “bagirane amasezerano ya nyuma”, byitezwe ko azasinywa RDC na AFC/M23 nibiba byaragiranye amasezerano y’amahoro.
Nka Trump, sosiyete z’Abanyamerika na zo zizeye ko RDC izabona amahoro n’umutekano mu gihe “amasezerano ya nyuma” yashyirwaho umukono, ndetse zashingiye kuri icyo cyizere, zitangira kuganira n’ubutegetsi bw’i Kinshasa ku buryo zakorana na bwo.
Sosiyete ya KoBold Methals ishyigikiwe n’abashoramari Jeff Bezos na Bill Gates, mu cyumweru gishize yagiranye na Leta ya RDC amasezerano yo kubyaza umusaruro ibirombe bya Lithium bya Manono, biherereye mu Ntara ya Tanganyika, muri Grand-Katanga.
Mbere y’aya masezerano, iyi sosiyete ifite icyicaro muri Leta ya California yabanje kugura imigabane AVZ Minerals yo muri Australia yari ifite mu birombe bya Manono bifatwa nk’ikigega cya Lithium nyinshi ku Isi, ibuye ry’agaciro ryifashishwa mu gukora ‘batteries’ z’imodoka zikoresha umuriro w’amashanyarazi.
Sosiyete ya America First Global yashinzwe n’inshuti y’umuhungu wa Trump, Gentry Beach, ishaka ko Leta ya RDC iyiha uburenganzira bwo kugenzura ibirombe bya Rubaya bicukurwamo Coltan, muri Teritwari ya Masisi.
Coltan ni ibuye ry’agaciro ry’ingenzi ku bihugu bifite urwego rw’inganda ruteye imbere kuko yifashishwa mu gukora telefonI ndetse n’intwaro ziremereye. Rubaya igenzurwa na AFC/M23 kuva muri Gicurasi 2024 ibitse hafi 15% by’icukurwa ku Isi.
Orion Resource Partners & Virtus Minerals ni sosiyete yashinzwe n’abahoze mu ngabo zidasanzwe za Amerika. Ishaka kujya icukura Cobalt na Cuivre mu birombe bya Mutoshi biherereye mu ntara ya Lualaba muri Grand-Katanga, bisanzwe bigenzurwa na Chemaf Resources.
Iyi sosiyete ishaka gushora imari mu birombe bya Mutoshi nyuma y’aho Leta ya RDC ihagaritse umugambi wa Norinco Group yo mu Bushinwa wo kugura Chemaf.
Amerika yabonye ko kugira ngo amahoro abungabungwe mu karere, ari ngombwa ko ishyigikira ibikorwa n’imishinga ihuza RDC ndetse n’ibihugu by’ibituranyi, cyane cyane u Rwanda n’u Burundi.
Ni muri urwo rwego, Anzana Electric Group ishaka kugira uruhare ku rugero rwa 10% mu mushinga w’u Rwanda, RDC n’u Burundi wo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Ruzizi III.
Biteganyijwe ko uru rugomero ruzuzura mu 2030 rutwaye arenga miliyoni 800 z’Amadolari, rukazacanira abaturage miliyoni 30 bo mu karere.







Ibitekerezo 0