Iyo ndege yari itwaye itsinda ry’abayobozi bakuru ba Ethiopia bari berekeje ahitwa Hargeisa, mu Murwa Mukuru wa Somaliland nk’uko The Eastafrican yabitangaje.
Urwego rushinzwe indege za gisivile muri Somalia, rwatangaje ko rwategetse iyo ndege gusubira inyuma bitewe n’uko nta burenganzira yari ifite bwo gukoresha ikirere cya Somalia.
Ruti “Uyu munsi urwego rwa Somalia rushinzwe indege za gisivile rwirukanye indege ya Ethiopian Airlines, Dash 8-Q400, mu kirere cya Somalia kubera ko rwasanze itemerewe kugikoresha. Hashingiwe ku mategeko mpuzamahanga agenga ikirere hamwe n’amategeko yacu bwite, indege zigomba kuba zifite uruhushya nyarwo mbere yo kuvogera ikirere.”
Ibi bibaye nyuma y’amakimbirane hagati ya Somalia na Ethiopie, yakuruwe n’uko ubutegetsi bwa Addis Ababa bwasinyanye amasezerano y’imikoranire na Somaliland abushoboza gukora ku Nyanja Itukura.
Somaliland yatangaje ko yigenga uhereye mu 1991 ariko ku rwego mpuzamahanga ntibiremerwa.
Mu masezerano y’imikoranire yo ku wa 1 Mutarama, Somaliland yemeye gukodesha Ethiopia kilometero 20 z’ubutaka mu myaka 50 kugira ngo ihashyire ubwato n’icyambu cy’ubucuruzi.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Ihuriro ryAbarabu n’u Bushinwa, byasabye Ethiopia kubaha ubusugire bwa Somalia.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!