Tariki ya 21 Gicurasi, Mvonde yandikiye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya RDC, Vital Kamerhe, amusaba ko Minisitiri Mutamba yakwamburwa ubudahangarwa kugira ngo akurikiranweho icyaha cyo kunyereza umutungo w’igihugu.

Minisitiri Mutamba ashinjwa kunyereza miliyoni 19 z’Amadolari ya Amerika mu mushinga wo kubaka gereza nshya ya Kisangani mu ntara ya Tshopo. Umushinga wose ufite agaciro ka miliyoni 29 z’Amadolari.

Kuri uyu wa 26 Gicurasi 2025, ubwo uyu muyobozi yari ku rukiko i Kinshasa, yatangaje ko Mvonde yahoze mu itsinda ry’abari bashyigikiye Joseph Kabila, ahamya ko ryari iry’amabandi.

Ati “Mumubwire ko yahoze mu itsinda ry’abashyigikiye Kabila, ry’aba-mafia. Yashatse kunsebya no kumparabika. Mubabwire ko imana y’abakurambere banjye ikomeye kurusha iyabo. Mubabwire ko muti sintinya gufungwa, nditeguye. Bavuze ko nahungiye muri Tanzania. Mubabwire ko naje hano i Kinshasa, ku rukiko kugira ngo duhangane.”

Mu mwaka ushize, Minisitiri Mutamba na we yasabiye Mvonde gukurikiranwa n’urwego rushinzwe iperereza, amushinja gutunga inzu ifite agaciro k'ibihumbi 900 by'Amayero (miliyoni 1 y'Amadolari) mu Bubiligi nyamara ngo adashobora gusobanura aho yakuye aya mafaranga.

Minisitiri Mutamba yatangaje ko yiteguye kubaruza imitungo yose ya Mvonde no gukora ibishoboka kugira ngo iperereza uyu Mushinjacyaha ari gukorwaho kuva mu mwaka ushize rirangire.

Ati “Ntabwo umuntu uri gukorwaho iperereza yafatira icyemezo Minisitiri w’Ubutabera. Iri ni ikosa rikomeye ry’imyitwarire. Nabonye yatangiye gutumiza Umunyamabanga Mukuru wa Minisiteri y’Ubutabera n’Umuyobozi wa gereza. Nababujije kujyayo.”

Mu mwaka ushize kandi, Minisitiri Mutamba yahagaritse Mvonde by'agateganyo nyuma y'aho abashinjacyaha n'abapolisi bateye urugo rw'abadipolomate b'Abafaransa, bashakamo umwe mu barucumbitsemo.

Inteko Ishinga Amategeko ya RDC tariki ya 22 Gicurasi yashyizeho Komisiyo yihariye ishinzwe gusuzuma niba Minisitiri Mutamba akwiye kwamburwa ubudahangarwa kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera.

Firmin Mvonde yasabye Inteko kwambura Minisitiri Mutamba ubudahangarwa kugira ngo akurikiranwe
Firmin Mvonde yasabye Inteko kwambura Minisitiri Mutamba ubudahangarwa kugira ngo akurikiranwe
Minisitiri Mutamba yatangaje ko Mvonde agikorwaho iperereza, bityo ko nta bubasha afite bwo kumukurikirana
Minisitiri Mutamba yatangaje ko Mvonde agikorwaho iperereza, bityo ko nta bubasha afite bwo kumukurikirana