Ku wa 11 Ugushyingo 2025 ni bwo Faye yatangaje ko Aïssatou Mbodj yeguye ndetse agiye gusimburwa na Aminata Touré wari umujyanama wa Faye wihariye dore ko yanamufashije mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora ya 2024.

Ibi byarakaje cyane Sonko kuko byafashwe nko kumuvuguruza nyuma y’uko avuze ko nta mpinduka zizagaragara mu myanya y’ubuyobozi.

Ibi byatumye ahita atumiza inama y’igitaraganya y’ishyaka rye rya Pastef, maze rishyira hanze inyandiko ivuga ko “Faye nta bushobozi afite bwo kweguza Mbodj kuko atari we uyoboye ishyaka abarizwamo.”

Iri shyaka kandi ryerekanye ko ridashyigiye Touré rivuga ko badahuje amahame n’indangagaciro.

Uku gushyamirana kwaje guteza impaka mu itangazamakuru no mu baturage hibazwa ko ufite imbaraga z'ubuyobozi hagati ya perezida Faye na Sanko.

Si ubwa mbere aba bagabo kandi bakozanyijeho kuko muri Nyakanga 2025, Sonko yashinje Faye kurebera abantu bamwibasira no kudafata imyanzuro ikwiye nk’umukuru w’igihugu, Faye akabihakana avuga ko atarebera hari umuyobozi uri kwibasirwa.

Perezida wa Sénégal Bassirou Diomaye Faye yongeye kugaragara mu bushyamirane hagati ye na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu Ousmane Sonko, nyuma y’ubwegure bwa Aïssatou Mbodj wari mu bashyigikiye Sonko
Perezida wa Sénégal Bassirou Diomaye Faye yongeye kugaragara mu bushyamirane hagati ye na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu Ousmane Sonko, nyuma y’ubwegure bwa Aïssatou Mbodj wari mu bashyigikiye Sonko