Abapfuye kuri uyu wa Gatandatu barimo abarwanyi batatu b’umutwe w’inyeshyamba wa Maï-Maï n’abasirikare babiri ba Leta, nk’uko Radio okapi yabitangaje.
Bivugwa ko icyo gitero cyagabwe n’umutwe wa Maï-Maï-Baraka, nyuma y’uko bagenzi babo batawe muri yombi bashinjwa guca umutwe umusirikare wa Leta tariki 21 Ugushyingo 2022.
Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare muri ako gace ka Butembo, capitaine Anthony Mualushayi, yavuze ko hari udutsiko tw’abitwaje intwaro twamaze kwinjira muri Butembo, ariyo mpamvu bagomba gukora ibishoboka byose uwo mujyi ukagira amahoro.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!