Bitandukanye n’umutwe wa M23 washinje ingabo za leta kuba ari zo zubuye imirwano, FARDC yemeje ko M23 ari yo nyirabayazana wayo nyuma y’agahenge kari kamaze icyumweru.
Umuvugizi wa Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Gen de Brigade Sylvain Ekenge mu itangazo yashyize hanze yemeje ko umutwe wa M23 ari wo wubuye imirwano yaguyemo abasirikare babiri.
Ati “FARDC iramenyesha abaturage n’amahanga ko mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa 6 Kamena 2022, abarwanyi ba M23 barashe muri teritwari ya Rutshuru, ku ruhande rwa FARDC hapfuye abasirikare babiri naho batanu barakomereka.”
Yakomeje avuga ko ingabo za FARDC zikomeje guhangana n’abarwanyi b’umutwe wa M23 urimo gukoresha imbunda za ‘cannon’ zirasa kure bikaba bigaragaza ko hari ubufasha urimo guhabwa.
Muri iyi mirwano igikomeje, impande zombi zishinjanya kuba nyirabayazana mu kugaba ibitero, ije nyuma y’akamo katewe n’akanama gashinzwe amahoro kasabye impande zombi guhagarika imirwano zikayoboka ibiganiro.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!