Kyagulanyi uzwi mu muziki nka Bobi Wine, ku wa 28 Ukwakira 2025 yiyamamarije mu karere ka Otuke na Alebtong turi mu majyaruguru ya Uganda. We n’abandi bayoboke b’ishyaka NUP bamaze iminsi bazengurukana igihugu, bacumbitse muri hoteli mu karere ka Lira.

Mu masaha y’ijoro, iyi hoteli yitwa Tembo Trek Courts yatewe n’itsinda ry’abapolisi bayobowe n’uwitwa Moses Mukiibi. Bobi Wine yasobanuye ko bamennye inzugi n'amadirishya, bagera mu byumba bari baryamyemo, bateramo imyuka iryana mu maso.

Kuri uyu wa 29 Ukwakira, Bobi Wine yasobanuriye itangazamakuru ko yabajije umwe mu bayobozi bo muri Polisi impamvu iyi hoteli yatewe, amusobanurira ko abapolisi bashakaga ibikoresho byabo bakekaga ko byibwe na Godfrey Onzima uzwi nka ‘Tower’.

Ati "Yambwiye ko baduteye kubera ko bashakaga ibikoresho byabo. Bavugaga ko umuvandimwe Tower yibye mudasobwa n’igikoresho gihagarika ihuzanzira. Ntituramenya niba ari byo ariko uko tubizi, turi abaturage bubahiriza amategeko.”

Uyu munyapolitiki yasobanuye ko abanyamuryango 15 ba NUP baraye batawe muri yombi ariko ko kugeza mu gitondo, barindwi ari bo bari bamaze kurekurwa. Ahamya ko icyo abapolisi bari bagamije ari ukubabikamo ubwoba kugira ngo ntibakomeze kumwamamaza.

Bobi Wine yarahiye ati "Tuzagera mu nguni zose za Uganda, twaba dukoresha imodoka, ubwato, moto cyangwa amaguru. Tuzagera ahantu hose muri Uganda, dutange ubu butumwa bwiza bw’ubumwe, ubwiyunge ariko ikiruta ibindi twumva ko turi Abanya-Uganda, ko ari igihugu cyacu.”

Mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Mutarama 2026, Bobi Wine azaba ahatanye n’abandi bakandida barindwi barimo Perezida Yoweri Kaguta Museveni na Gen (Rtd) Gregory Mugisha Muntu.

Bobi Wine yasobanuye ko abapolisi bashakishaga Tower, bakeka ko yabibiye ibikoresho
Bobi Wine yasobanuye ko abapolisi bashakishaga Tower, bakeka ko yabibiye ibikoresho