Perezida wa Komisiyo ishinzwe Ingabo mu Nteko y’iki gihugu, Malusi Gigaba, yatangarije SABC News ko itegeko risaba Umukuru w’Igihugu kumenyesha abadepite ko agiye kohereza ingabo mu mahanga habura iminsi irindwi kugira ngo ashyire mu bikorwa iki cyemezo.
Gigaba yasobanuye ko iyo Komisiyo imaze kubimenyeshwa, na yo igeza ku Nteko Rusange iki cyemezo kugira ngo na yo igishyigikire cyangwa se icyange. Gusa ngo ibyo Perezida Ramaphosa ntabyo yakoze.
Yagize ati “Icyo twakoze ni ukwandikira ibiro bya Perezida, dusaba ko biduha ibisobanuro ku bintu bibiri. Icya mbere ni iki kibazo kuko icyo dushaka ni ugushimangira ko bagomba kubitumenyesha mbere y’iminsi irindwi y’akazi.”
Uyu mudepite yasobanuye ko icya kabiri Inteko ikeneyeho ibisobanuro ari inyito ubutumwa bw’ingabo za Afurika y’Epfo bwahawe, kuko bwiswe ubwo “kurwanya inyeshyamba hagamijwe kubungabunga amahoro” kandi ngo iyi nyito irimo urujijo.
Gigaba yagaragaje ko n’ubushize, Perezida Ramaphosa yirengagije kunyura mu nzira yagenwe ubwo yafataga icyemezo cyo kongera ingabo za Afurika y’Epfo mu Burasirazuba bwa RDC kuko yabimenyesheje iyi Komisiyo nyuma y’iminsi umunani zigezeyo.
Uyu mudepite atanze aya makuru mu gihe bivugwa ko Perezida Ramaphosa yohereje i Lubumbashi muri RDC abasirikare bari hagati ya 700 na 800 kuva tariki ya 30 Mutarama kugeza ku ya 7 Gashyantare 2025.
Bivugwa kandi ko tariki ya 5 Gashyantare, Ramaphosa yohereje i Bujumbura mu Burundi indege ebyiri zuzuye abasirikare, aho byateganyijwe ko bagomba gukomereza mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri RDC.
Afurika y’Epfo isanzwe ifite abasirikare babarirwa mu bihumbi mu Burasirazuba bwa RDC. Bari mu kigo cya gisirikare mu Mujyi wa Goma, aho bacungirwa umutekano na M23.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!