Ibikorwa by’amashyaka byo guterana mu gihe atari mu bikorwa by’amatora ntabwo byari byemewe, umwanzuro wafashwe mu 2016 ubwo igihugu cyari kiyobowe na Perezida John Pombe Magufuli. Byakunze kunengwa ku rwego mpuzamahanga nk’uburyo bwo kuniga ubwisanzure bwo gutanga ibikerezo muri Tanzania.
Itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma kuri uyu wa Kabiri, rivuga ko ubu guterana kw’amashyaka n’abayoboke bayo byemewe, gusa inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’umutekano zikabigiramo uruhare.
Perezida Suluhu yavuze ko byose byakozwe hagamijwe kuba umwe, asaba abayoboke b’amashyaka atandukanye kubyaza umusaruro ubwo burenganzira bahawe, ku nyungu z’igihugu.
Yavuze ko hari izindi mpinduka z’amategeko ziri kuvugururwa nk’Itegeko rigenga amatora, ndetse hakaba hari gutekerezwa n’uburyo Itegeko Nshinga naryo ryavugururwa nubwo bizaganirwaho nyuma bigizwemo uruhare n’amashyaka yose.
Itegeko Nshinga icyo gihugu kigenderaho rinengwa guha imbaraga nyinshi ishyaka riri ku butegetsi, rikima ubwinyagamburiro andi mashyaka ashaka gutanga umusanzu mu kubaka igihugu.
Perezida Suluhu kuva yajya ku butegetsi muri Werurwe 2021, yagiye yigaragaza nk’ugamije impinduka muri politiki ya Tanzania, ku buryo abatavuga rumwe na Leta biyumva nk’abandi baturage.
Kuri we, yavuze ko atabafata nk’abatavuga rumwe na Leta ahubwo ari abatungira Leta agatoki aho bitameze neza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!