Iryo tegeko ryashyizweho tariki 10 Kanama 2020 ribuza ibitangazamakuru byo muri Tanzania gutangaza ibyo bikuye mu bitangazamakuru mpuzamahanga bitabiherewe uburenganzira na Guverinoma.
Rivuga ko igitangazamakuru kizajya gitangaza ibyo cyakuye mu bitangazamakuru mpuzamahanga kibanje kubihererwa uburengenzira n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura itumanaho (TCRA).
Icyo kigo cyatangaje ko ikigamijwe ari uguteza imbere itangazamakuru ry’imbere mu gihugu kandi ko abazarenga kuri ayo mategeko bazabihanirwa.
Ibitangazamakuru bitandukanye byanditse ko ibyo bishobora kuzagira ingaruka ku bitangazamamkuru byakoreshaga inkuru za BBC, CNN, Ijwi rya Amerika n’Ibiro Ntaramakuru bitandukanye birimo RFI na DW .
Iryo tegeko rishya ryateye kwibaza byinshi mu gihe rije mbere y’ukwezi kumwe ngo habe amatora y’umukuru w’igihugu Perezida John Pombe Magufuli azaba ahanganyemo n’abo batavuga rumwe barimo Tundu Lissu w’ishyaka riharanira Demokarasi muri Tanzania Chadema (Chama Cha Demokrasia).
Tundu Lissu yagarutse muri Tanzania mu minsi ishize nyuma yo kurokoka ubwicanyi. Aganira na Radiyo Citizen yo muri Kenya yavuze ko kuva yataha mu gihugu nta gitangazamakuru kiramuvugisha kubera ubwoba bwo kugirirwa nabi na leta.
Yanavuze ko Komisiyo y’amatora muri icyo gihugu iri mu kwaha kwa Perezida Magufuli, uyoboye ishyaka rya CCM (Chama Cha Mapinduzi) kandi ko ku buyobozi bwe yagerageje gucecekesha itangazamakuru.
Umunyamakuru wa BBC, Ferdinand Omondi yavuze ko ubu Tanzania iri gutunga imbunda itangazamakuru mpuzamahanaga kugira ngo igenzure ku buryo bwuzuzye ibitangarizwa abanya-Tanzania, nyuma yo gutera ubwoba, gufunga no guhagarika abanyamakuru b’imbere mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!