Ni ubusabe Buhari yagejejweho na Minisitiri w’Imari w’u Burundi, Audace Niyonzima ubwo bahuraga kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Mutarama 2023.
Perezida Buhari yavuze ko Nigeria izafasha u Burundi nk’umuvandimwe ndetse n’igihugu cyo muri Afurika.
Yavuze ko azi neza ingorane u Burundi bumazemo iminsi zo kubura ibikomoka kuri peteroli, bityo ko hakenewe ubufatanye ngo icyo kibazo gikemuke.
Guhera umwaka ushize, u Burundi bwugarijwe n’ikibazo cy’ubuke bw’ibikomoka kuri peteroli kubera ubwiyongere bw’ibiciro ku isoko mpuzamahanga.
Byageze aho muri Kanama umwaka ushize Leta yunganira ibigo byigenga byinjizaga peteroli mu gihugu, igura litili miliyoni 25 nubwo zabaye agatonyanga mu nyanja.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!