Ubushinjacyaha Bukuru bwatangiye gukurikirana Mutamba muri Gicurasi 2025, bugaragaza ko afite uruhare rukomeye mu inyerezwa ry’aya mafaranga, kuko ari we wari uyoboye umushinga wo kubaka iyi gereza.
Iburanisha rye kuri uyu wa 23 Nyakanga 2025 ryatinze kuko yabanje gutanga inzitizi zashoboraga guhagarika urubanza zirimo kuba yarakurikiranywe mu buryo ahamya ko bunyuranyije n’amategeko, ariko abacamanza baziteye utwatsi, banzura ko rikomeza.
Mutamba yahawe ijambo kugira ngo yiregure, asobanura ko kubera ko ubwo yari Minisitiri w’Ubutabera yabangamiye inyungu z’agatsiko ka ba ‘mafia’, bashaka kumuca umutwe kugira ngo bakomeze ibikorwa byabo nta nkomyi.
Yavuze ko yafashe icyemezo cyo kudahunga igihugu, ahitamo guhangana n’aba bantu bamuhiga kugeza ku iherezo, agaragaza ko afite icyizere cyo kubatsindira mu ruhame.
Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yashyizeho ikigega cyitwa FONAREV na FRIVAO bishyirwamo indishyi zigenerwa abagizweho ingaruka n’ibyaha by’intambara byakorewe muri Kisangani. Minisitiri w’Ubutabera ni umwe mu bayobozi babyo.
Yasobanuye ko we yashakaga kubaka gereza nini i Kinshasa, ariko inama y’abaminisitiri yanzura ko amafaranga yashyizwe muri ibi bigega yubakishwa Gereza ya Kisangani, kuko ari yo ituyemo abagizweho ingaruka n’ibi byaha.
Mutamba yabwiye urukiko ko ubwo yajyaga ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera muri Gicurasi 2024, yasanze hari miliyoni 17 z’Amadolari zaburiwe irengero kuri konti ya FRIVAO, yerekana ko yabuze gikurikirana.
Yavuze kandi ko amafaranga ashinjwa kunyereza ari kuri banki, bityo ko atumva impamvu ari kuburanishwa. Ati “Muri uyu mwanya ndi imbere yanyu, miliyoni 19 nshinjwa ziri kuri banki. Minisitiri w’Ubutabera Constant Mutamba ntiyigeze afatamo n’idolari. Wanyereza ute amafaranga atarigeze akorwaho?”
Ikigo Sion Construction SARL ni cyo cyatsindiye isoko ryo kubaka Gereza ya Kisangani. Byagaragaye ko miliyoni 19 z’Amadolari zishobora kuba zaroherejwe kuri konti yacyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko agenga itangwa ry’amasoko.
Mutamba yemeje ko uwatsindiye isoko ryo kubaka iyi gereza mu mezi 18 ari we wohererejwe aya mafaranga kandi ko hashingiwe ku nzira zose ziteganywa n’amategeko, kugira ngo atangire imirimo.
Muri Gicurasi 2025, Mutamba yahamagajwe na Komisiyo y’umutwe w’abadepite yari ishinzwe gukurikirana dosiye ye, ayisobanurira ko aya mafaranga yayobeye kuri konti ya baringa, aboneraho gusaba imbabazi.
Nyuma yo gusanga hari ibimenyetso bikomeye bituma Mutamba akekwaho kunyereza aya mafaranga, aba badepite bahaye Ubushinjacyaha uburenganzira bwo kumukurikirana no kumugeza mu rukiko.






Ibitekerezo 0