00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mozambique: Abarenga 120 bahitanywe n’inkubi y’umuyaga ya Chido

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 24 December 2024 saa 10:12
Yasuwe :

Ikigo cyo muri Mozambique gishinzwe ibijyanye no gukumira ibiza cyatangaje ko abahitanywe n’ikiza cy’imvura ivanze n’umuyaga uremereye cyiswe ‘Cyclone Chido’ bamaze kuba 120.

Ku wa 05 Ukuboza 2024 ni bwo Cyclone Chido yaturutse mu Majyepfo y’Uburengerazuba. Mu minsi yakurikiye yibasiye Ikirwa cy’u Bufaransa cya Mayotte, ku wa 15 Ukuboza 2024 ikomereza muri Mozambique aho imaze kwangiza byinshi.

Iki kiza cyibasiye ibice by’Amajyaruguru ya Mozambique kimaze gukomeretsa 868 ndetse abarenga ibihumbi 680 bamaze kugirwaho ingaruka na cyo mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Inzu zirenga ibihumbi 150, amashuri 250, inyubako za leta 89 ndetse n’ibitaro 52 byangiritse ku buryo bukomeye.

Imibare igaragaza ko abanyeshuri barenga ibihumbi 110 bagizweho ingaruka. Ibice bya Cabo Delgado, Nampula na Niassa biri mu byagizweho ingaruka cyane.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .