Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi wa REGIDESO tariki ya 1 Kanama, ryasobanuye ko komini zizahura n’iki kibazo zirimo Muha, Mukaza na Ntahangwa mu ntara ya Bujumbura, intara ya Gitega yose, Buhumuza ndetse na Burunga.
Iti “Ibi bibazo bizaterwa n’imirimo yo guhuza sitasiyo nto nshya ya Rubirizi n’umuyoboro w’umuriro w’amashanyarazi wa Gahongore-Poste RN1 ufite ubushobozi bwa KV 11O.”
Ikinyamakuru Ikiriho cyegamiye kuri Leta y’u Burundi kuri uyu wa 8 Kanama cyagize kiti “Amasaha menshi nta mashanyarazi mu bice byinshi. Internet ya 4G iragoye hano na hariya, iminara y’ibigo by’itumanaho nta mashanyarazi ifite.”
Kuva tariki ya 4 Kanama, Abarundi bari kumara amasaha menshi babuze umuriro, ibituma serivisi z’inzego zikomeye zikenera umuriro w’amashanyarazi zihagarara, zaba iza banki ndetse n’iz’ibitaro.
Banki y’Ubucuruzi y’u Burundi (Bancobu) tariki ya 7 Kanama yatangaje ko ibura ry’umuriro ryahungabanyije serivisi zayo ku wa 6 Kanama, isobanura ko iri gukora ibishoboka kugira ngo zikore neza.
Banki y’u Burundi iteza imbere ubucuruzi n’ishoramari (BBCI) na yo yatangaje ko serivisi zayo zahagaze bitewe n’uko icyicaro gikuru cyayo gihereye i Bujumbura cyabuze umuriro w’amashanyarazi.
Iti “BBCI iramenyesha abakiriya bayo b’agaciro ko bitewe n’ikibazo tekiniki cy’ibura ry’umuriro cyabereye ku cyicaro gikuru cyayo, amashami yayo na serivisi zaho zose zahagaze.”
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Prince Régent Charles biherereye i Bujumbura bwafashe icyemezo cyo guhagarika serivisi yo kubika imirambo muri morgues, busaba abamaze kuyishyiramo ko bayikuramo kugira ngo itangirika.
Izindi serivisi z’ibi bitaro zirimo izo kwita ku ndembe na zo ntiziri gukora neza bitewe n’iki kibazo. Hari impungenge ko ubuzima bw’abarwayi bushobora kuhaburira mu gihe ibikorwa byo kubitaho bitagenda neza.








Ibitekerezo 0