Ni imyanzuro yatorewe ku bwiganze busesuye mu nteko y’akanama ka Loni yateranye kuri uyu wa Kabiri.
Tariki 20 Ukuboza nibwo umwaka umwe wari wongerewe Monusco warangiye. Hari hategerejwe kumenya igikurikiraho niba ubwo butumwa bumaze imyaka 22 busozwa burundu cyangwa bukomeza.
Abaturage ba Congo bakunze kugaragaza ko batishimiye izi ngabo kuko kuva zahagera mu 1999, nta kidasanzwe zakoze mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’igihugu, ahubwo imitwe yitwaje intwaro yakomeje kwiyongera ari nako igira uruhare mu byaha by’ubugizi bwa nabi.
Muri Nyakanga na Kanama uyu mwaka, abaturage bakoze imyigaragambyo mu mujyi wa Goma ndetse bigabiza ibiro bya Monusco barabitwika.
Loni yari imaze iminsi isa n’iguyaguya abayobozi ba Congo kugira ngo bemere kongerera igihe Monusco.
Mu yindi myanzuro yafashwe kuri uyu wa Kabiri harimo uwo kuvaniraho Congo ibwiriza ryo kubanza kumenyesha Loni mbere yo kujya kugura intwaro runaka igisirikare cyayo gikeneye.
Ni amabwiriza yari yarashyizweho mu rwego rw’ibihano icyo gihugu kirimo kubera umutekano muke mu Burasirazuba.
Kuri ubu bivuze ko Congo yemerewe kugura intwaro bitabaye ngombwa gusaba uruhushya Loni.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!