Sosiyete sivile ikorera muri Mwenga isobanura ko ingabo za RDC na Wazalendo byashyize bariyeri mu mihanda myinshi, zifashishwa mu gukusanyirizaho imisoro itemewe n’amategeko.

Ni muri urwo rwego kuva tariki ya 18 Kanama 2025, abacuruzi bo mu bice bitandukanye byo muri iyi teritwari nka santere ya Mwenga, Kibumba na Lugushwa, bafunze amaduka yabo mu rwego rwo kwamagana ingabo za RDC na Wazalendo.

Umuyozi w’iyi sosiyete sivile, Sammy Lungele Itebo, yagaragaje ko ikibazo cya bariyeri zikusanyirizwaho imisoro mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyagaragajwe kenshi n’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, ariko ko habuze ugikemura.

Itebo yasabye izi bariyeri zikurwa kuri iyi mihanda kuko zibangamira umutekano ndetse n’imibereho y’abaturage bo muri Mwenga.

Ingabo za RDC zishinjwa gushyira bariyeri zitemewe muri Mwenga
Ingabo za RDC zishinjwa gushyira bariyeri zitemewe muri Mwenga