Kinshasa: Modeste Makabuza na bagenzi be bakurikiranyweho kunyereza umutungo bagejejwe imbere y’ubutabera

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 30 Gicurasi 2020 saa 01:37
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wa Sosiyete y’Ubwubatsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SOCOC) Modeste Makabuza, na bagenzi be bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa leta ugera kuri miliyoni $ 12.5 bagejejwe imbere y’ubutabera i Kinshasa.

Abareganwa na Modeste Makabuza ni Fulgence Lobota Bamaros, uyobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe imihanda (FONER), Benjamin Wenga Ushinzwe Ubwubatsi bw’imihanda n’iby’amazi (OVD), na Mutima Sakrini, na we ukora mu biro bishinzwe imihanda.

Bose bitabye urukiko ruri i Gombe ku wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi 2020, ku cyaha cyo gukoresha nabi umutungo wa leta bakurikiranyweho.

Radiyo Okapi yatangaje ko ryari iburanisha ryibanze rigamije kumva imyirondoro y’abaregwa n’ibyo bakurikiranyweho ndetse ngo ababunganira nta bidasanzwe basabye.

Urubanza ruzakomeza ku wa 5 Kamena humvwa Minisitiri w’Amashuri Makuru na Kaminuza, Thomas Luhaka, nk’umutangabuhamya.

Bose bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu kunyereza miliyoni 12.5 z’Amadolari ya Amerika yagombaga gukora imihanda mu mijyi ya Goma na Bukavu, ariko akaza gukurwa muri Banki y’Ubucuruzi ya TMB mu buryo bw’amayobera bose babigizemo uruhare.

Perezida Félix Tshisekedi yashyizeho gahunda yo gushakisha abafite aho bahuriye n’inyerezwa ry’umutungo wa Leta na ruswa. Muri Mata hafashwe abandi bayobozi bakomeye barimo na Emmanuel Kamanzi Runigi wabaye Minisitiri w’Imari mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ubu akaba ari umuherwe w’umushoramari. Ubu yari ayoboye ishyirahamwe ry’Aborozi muri iyo Ntara ryitwa ACOOGENOKI.

Hafashwe kandi Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Vital Kamerhe.

Abakurikiranywe bafungiwe muri Gereza nkuru ya Makala

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .