Abatawe muri yombi ni abagabo babiri, Musab Abdulnasir Kassim na Mistwah Abdulnasir Kassim bivugwa ko bari bafite imbunda nto yakorewe muri Autriche yari irimo amasasu 15.
Inkuru ya Daily Nation ivuga ko byaje gutahurwa ko abo bombi bari ibyihebe byari bifite umugambi wo kuburizamo ibirori by’Ubunani binyuze mu kugaba igitero cy’iterabwoba ahantu hahurira abantu benshi mu gace ka Diani.
Iri tabwa muri yombi ry’aba bagabo ryanafashije gufata umugore witwa
Aisha Abdalla Musa mu gace ka Kizingo i Mombasa, Polisi ivuga ko yari afitanye imikoranire na bo. Abo babiri bari bagiye guhura na bagenzi babo babiri batazwi.
Musa yatawe muri yombi ku wa 1 Mutarama 2023 ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba. Uko ari batatu bari gufasha polisi mu bikorwa by’iperereza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!