Tariki ya 13 Kanama 2025, Perezida Ruto yatangaje ko abayobozi batandukanye baha abagize Inteko ruswa mbere y’uko bajya gusobanura uko bakoresheje umutungo w’igihugu.
Yagize ati “Hari ibintu tugomba kwamagana biri kuba mu Nteko. Hari amafaranga abayobozi, ba Guverineri n’abaminisitiri bari gusabwa, cyane cyane abajya kubazwa n’imitwe y’Inteko yacu.”
Perezida wa Komisiyo ya Sena ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta, Moses Kajwang, kuri uyu wa 19 Kanama yasabye Perezida wa Sena gutumiza Perezida Ruto kugira ngo atange ibimenyetso kuri ruswa ashinja uru rwego.
Ni igitekerezo cyashyigikiwe na Visi Perezida w’iyi komisiyo, Jones Mwaruma n’abandi bayigize barimo Edwin Sifuna, Enock Wambua na Samson Cherargei.
Cherargei yagize ati “Perezida ni umuntu kubera ko mu gihe hari gahunda yo kumweguza, ajya imbere y’Inteko akisobanura. Nta muntu uri hejuru y’itegeko ryo kwitaba imitwe yombi na Komisiyo.”
Kuri uyu wa 19 Kanama, Perezida Ruto yashyizeho urwego ruzayoborwa n’ibiro bye rushinzwe “gushoza intambara kuri ruswa” mu nzego zitandukanye.




Ibitekerezo 0