Yabigarutseho mu bikorwa byo kwiyamamaza bya Perezida Museveni muri Entebbe, ku wa 5 Mutarama 2025.

Janet Museveni yasabye abaturage gusubiza amaso inyuma no gushimira Imana ku byo Uganda yagezeho mu myaka 40 ishize.

Ati “Iyo duteraniye hamwe bidutera kwibuka aho twavuye n’ibyo Imana yakoreye Uganda mu myaka 40 ishize.”

Yashimangiye ko amahoro n’ubumwe igihugu gifite ubu byaturutse ku buyobozi bwiza bwashyizweho n’Imana, agira ati “Imana yakoresheje Perezida Museveni n’ingabo za UPDF mu kurinda amahoro n’umutekeno w’iki gihugu.”

Yasabye abaturage kutibagirwa ibyagezweho, abibutsa ko Uganda yabaye ubuhungiro ku bantu bahunga intambara mu Karere.

Ati “Ni yo mpamvu impunzi nyinshi ziza gutura muri Uganda, kuko Uganda yabaye ibyiringiro bishya byabo.”

Janet Museveni yasabye abaturage ba Wakiso na Entebbe kuzitabira amatora, avuga ko abaturage bakwiye gukomeza gushyigikira amahoro n’ubumwe, nk’ishingiro ry’iterambere ry’igihugu.

Ati “Ijwi ryawe ni itafari ryawe utanga mu kubaka iterambere rya Uganda.”

Janet Museveni yavuze ko Imana yakoresheje umugabo we mu kurinda Abanya-Uganda
Janet Museveni yavuze ko Imana yakoresheje umugabo we mu kurinda Abanya-Uganda