Kuri uyu wa Gatandatu, Guverinoma ya Sudani yatangaje ko iryo tsinda rizaba riyobowe n’Umushinjacyaha Mukuru wa ICC, Fatou Bensouda, rizaza kuganira kuri abo bagabo bamaze igihe bashakishwa ku byaha bashinjwa.
Nibwo bwa mbere intumwa za ICC zizaba zigeze muri Sudani kuva Bashir yahirikwa ku butegetsi umwaka ushize.
Bashir uri muri gereza i Khartoum ashinjwa ibyaha by’intambara, Jenoside n’inyokomuntu byakorewe mu Ntara ya Darfur ubwo yari ku butegetsi.
Mu 2009 ICC yamushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi ashinjwa kuba inyuma y’ibyo bikorwa bya kinyamaswa byakorewe abaturage b’i Darfur.
Mu bandi bafunzwe harimo Ahmed Haroun na Raheem Muhammad Hussein bahoze mu buyobozi, bose bakekwaho uruhare mu bwicanyi bw’i Darfur bwahitanye abagera ku bihumbi 300.
Abanyamategeko ba Bashir bakunze kumvikana bamagana ibyaha ashinjwa, ndetse bashimangira ko bishingiye kuri politiki.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!