Mandungu magingo aya, ni umuntu wa hafi cyane wa Tshisekedi, umwizerwa we, mu gihe igihugu cye kiri mu bihe bitoroshye aho gihanganye n’umutwe wa M23.
Inshingano nk’izi z’Umujyanama wihariye zahoze ari iza Biselele wafunzwe akurikiranyweho ibyaha birimo iby’ubugambanyi no gukorana na leta y’amahanga. Ni ibyaha bishingiye ku kiganiro yagiranye na Alain Foca aho yavuze ku mubano wa RDC n’u Rwanda.
Mandungu wamusimbuye ni umuhungu wa Antoine Mandungu Bula Nyati, wigeze kuba inshuro nyinshi Minisitiri ndetse n’umuntu wa hafi wa Mobutu Sese Seko. Mu buto bwe yamaze igihe kinini hanze y’igihugu guhera mu Bubiligi, Bénin ndetse yanabaye ku ivuko rye muri RDC.
Uyu mugabo yakoze mu Biro bishinzwe abinjira n’abasohoka aho yakoranye na François Beya wahoze akuriye Ubutasi, na we ariko akaba aherutse kwigizwayo na Tshisekedi.
Jeune Afrique yatangaje ko Kahumbu Mandungu Bula ari we wakurikiranye ikibazo cy’ikirombe cya Zani Kodo.
Icyo kirombe giherereye mu Karere ka Ituri ndetse mu Ukuboza 2021 cyavuzwe mu makimbirane menshi hagati y’abantu batandukanye bakomeye barimo n’uwahoze ari Perezida wa Komisiyo y’Amatora Corneille Nangaa, abaminisitiri nka José Mpanda na Guy Loando ndetse na Fortunat Biselele.
Muri Nzeri yahawe inshingano zo kuyobora Ibiro bishinzwe kugenzura ibijyanye n’icyambu cya Banana gikoreshwa na Sosiyete y’i Dubai ya DP World. Bivugwa kandi ko Mandungu ari umuntu ugira uruhare mu guhuza Tshisekedi na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka ni bwo yahawe izo nshingano zo kuba Umujyanama wihariye wa Tshisekedi.
Biselele wari umwizerwa wa Tshisekedi yakuwe mu nshingano nyuma y’amagambo yavuze ku wa 6 Mutarama, ubwo mu kiganiro na Alain Foca, yagarutse ku masezerano yanozwaga hagati y’u Rwanda na RDC.
Avugamo ati "Perezida Félix yahaye mugenzi we ikintu kimwe cyoroshye: Turi igihugu gikize, muri abaturanyi bacu, nta ntambara izimura imipaka, tuzakomeza duturane ubuziraherezo. Reka dukorane imishinga ibyara inyungu ku mpande zombi."
"Mfite ibirombe mukeneye, mwe mufite ubushobozi bwo kwegera abashoramari hirya no hino ku Isi, twakorana tugateza imbere aka gace dufatanyije.”
“Yarabimubwiye, njye ubwanjye nagiye i Kigali inshuro zitandukanye noherejwe na Perezida Tshisekedi mfite ubwo butumwa. Perezida Kagame yari abishyigikiye, hari intambwe twari tumaze gutera, kugeza ubwo hajemo izindi nyungu zihishe zatumye ibintu bigera aho biri uyu munsi."

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!