Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za Guinée, Gen Mamadou Ture Kourouma, ku wa 31 Ukwakira 2025, yatangaje ko abafunzwe barimo Umuyobozi Mukuru w’ishuri rya gisirikare, Brig Gen Dahaba Nawalna, Domingos Nhanke na Mario Midana.
Gen Kourouma yasobanuriye abanyamakuru ko aba bofisiye n’abandi atavuze amazina, bafatiwe mu ngo zabo mu murwa mukuru, Bissau, tariki ya 30 Ukwakira 2025.
Yagize ati “Iri ni igerageza rishya ryo gukuraho inzego zemewe n’Itegeko Nshinga, mu gihe ibikorwa byo kwiyamamariza amatora y’Inteko Ishinga Amategeko azaba tariki ya 23 Ugushyingo byegereje.”
Ibikorwa byo kwiyamamaza biratangira kuri uyu wa 1 Ugushyingo. Perezida Umaro uyobora iki gihugu kuva mu 2020, ahabwa amahirwe yo gutsinda kuko abashoboraga kuzahatana na we bikomeye ntibemerewe kwiyamamaza.






Ibitekerezo 0