Goma: Indege y’Ingabo za Afurika y’Epfo yafashwe n’inkongi

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 9 Mutarama 2020 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Indege y’Ingabo za Afurika y’Epfo yakoze impanuka ubwo yari igiye kugwa ku Kibuga cy’Indege cya Goma ku bw’amahirwe ntihagira uyigwamo.

Iyo ndege y’Ingabo za Afurika y’Epfo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yayobye ubwo yari igiye kugwa kuri uyu wa Kane tariki 9 Mutarama 2019 mu masaha ya nyuma ya saa sita.

Iyo ndege yavaga mu Mujyi wa Beni irimo abagenzi 59 n’ikipe y’abantu umunani bayitwaye, bose bavuyemo ari bazima.

Ibaba ry’ibumoso ry’iyo ndege ryafashwe n’inkongi ubwo yagwaga. Ishami ry’Ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro rishinzwe ubutabazi ryahise ritanga ubutabazi bwihuse.

Kugeza ubu ntiharatangazwa icyateye impanuka y’iyo ndege ifite ibirango bya C-130BZ yakozwe mu 1963.

Mu Ugushyingo 2019, indege ya Sosiyete ya Busy Bee yavaga i Butembo yerekeza i Goma yakoze impanuka igeze mu Birere, igwamo abantu 27.

Indege y’Ingabo za Afurika y’Epfo yafashwe n’inkongi igeze mu Mujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Indege yari itwaye itsinda ry'abasirikare barwanira mu kirere ryari rigiye mu butumwa bw'amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakoze impanuka igiye kugwa ku Kibuga cy'Indege i Goma
Itsinda ry'Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye ryahise ritabara rizimya iyo nkongi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .