Umushinjacyaha Kissi Agyabeng yatangaje ko Ken Ofori-Atta yari yavuye muri Ghana ahunze iperereza, ndetse ashimangira ko hazafatwa ingamba zose zo kumugarura.
Ken Ofori-Atta yavuye muri Ghana mu ntangiriro za Mutarama 2025, ubwo yari atangiye gukorwaho iperereza ku byaha bya ruswa, kunyereza umutungo w’igihugu no kuwukoresha nabi.
Anavugwaho kuba yarakoresheje nabi miliyoni 58$ mu kubaka Cathédrale y’Iguhugu. Aya mafaranga ngo ni menshi ugereranyije n’ayo bari bageneye iki gikorwa.
Agyabeng yabwiye abanyamakuru ko Ofori-Atta w’imyaka 66, yanze kwitaba ubushinjacyaha bwihariye (OSP), ari naho ubushinjacyaha bwahise bumushyira ku rutonde rw’abashakishwa n’ubutabera.
Uyu mushinjacyaha yongeyeho ati “Ni umuntu ushakishwa wahunze ubutabera.”
BBC yanditse ko abunganira Ofori-Atta bavuze ko atahunze ubutabera ahubwo ko yagiye mu bijyanye no kwivuza.
Ken Ofori-Atta yabaye Minisitiri w’Imari wa Ghana kuva muri Mutarama 2017 kugeza muri Gashyantare 2024.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!