00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ghana: Uwahoze ari Minisitiri w’Imari yatangiye guhigishwa uruhindu akekwaho ibyaha bya ruswa

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 13 February 2025 saa 12:48
Yasuwe :

Ubushinjacyaha bwa Ghana bwatangaje ko bwatangiye guhigisha uruhindu Ken Ofori-Atta wahoze ari Minisitiri w’Imari kubera ibyaha bya ruswa bikekwa ko yakoze mu gihe yari akiri muri guverinoma.

Umushinjacyaha Kissi Agyabeng yatangaje ko Ken Ofori-Atta yari yavuye muri Ghana ahunze iperereza, ndetse ashimangira ko hazafatwa ingamba zose zo kumugarura.

Ken Ofori-Atta yavuye muri Ghana mu ntangiriro za Mutarama 2025, ubwo yari atangiye gukorwaho iperereza ku byaha bya ruswa, kunyereza umutungo w’igihugu no kuwukoresha nabi.

Anavugwaho kuba yarakoresheje nabi miliyoni 58$ mu kubaka Cathédrale y’Iguhugu. Aya mafaranga ngo ni menshi ugereranyije n’ayo bari bageneye iki gikorwa.

Agyabeng yabwiye abanyamakuru ko Ofori-Atta w’imyaka 66, yanze kwitaba ubushinjacyaha bwihariye (OSP), ari naho ubushinjacyaha bwahise bumushyira ku rutonde rw’abashakishwa n’ubutabera.

Uyu mushinjacyaha yongeyeho ati “Ni umuntu ushakishwa wahunze ubutabera.”

BBC yanditse ko abunganira Ofori-Atta bavuze ko atahunze ubutabera ahubwo ko yagiye mu bijyanye no kwivuza.

Ken Ofori-Atta yabaye Minisitiri w’Imari wa Ghana kuva muri Mutarama 2017 kugeza muri Gashyantare 2024.

Ken Ofori-Atta aravugwaho gutoroka ubutabera kubera ibyaha bya ruswa akekwaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .