Nguema yageze mu Burundi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2023, nk'uko byatangajwe n’Ibiro bya Perezida w’u Burundi.
Nyuma yo kwakirwa ku kibuga cy’indege na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Albert Shingiro, Gen Nguema yahuye na Perezida Evariste Ndayishimiye, unayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Gen Brice Oligui Nguema ageze mu Burundi nyuma y’izindi ngendo yakoreye mu bihugu nk’u Rwanda tariki 16 Ukwakira, urwo yakoreye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) tariki 11 Ukwakira, i Bangui muri Centrafrique tariki 3 Ukwakira na Brazaville muri Congo tariki 1 Ukwakira 2023.
Tariki 30 Kanama nibwo Gen Nguema yahiritse ku butegetsi Perezida Ali Bongo wari ubumazeho imyaka 14.






Ibitekerezo 0