Nguema yageze mu Burundi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2023, nk'uko byatangajwe n’Ibiro bya Perezida w’u Burundi.

Nyuma yo kwakirwa ku kibuga cy’indege na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Albert Shingiro, Gen Nguema yahuye na Perezida Evariste Ndayishimiye, unayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Gen Brice Oligui Nguema ageze mu Burundi nyuma y’izindi ngendo yakoreye mu bihugu nk’u Rwanda tariki 16 Ukwakira, urwo yakoreye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) tariki 11 Ukwakira, i Bangui muri Centrafrique tariki 3 Ukwakira na Brazaville muri Congo tariki 1 Ukwakira 2023.

Tariki 30 Kanama nibwo Gen Nguema yahiritse ku butegetsi Perezida Ali Bongo wari ubumazeho imyaka 14.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Burundi, Albert Shingiro ni we wakiriye Gen Oligui Nguema
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Burundi, Albert Shingiro ni we wakiriye Gen Oligui Nguema
Gen Oligui Nguema yageze i Bujumbura kuri uyu wa  Gatanu
Gen Oligui Nguema yageze i Bujumbura kuri uyu wa Gatanu
Gen Oligui Nguema ubwo yakirwaga ku kibuga cy'indege cyitiriwe Melchior Ndadaye i Bujumbura
Gen Oligui Nguema ubwo yakirwaga ku kibuga cy'indege cyitiriwe Melchior Ndadaye i Bujumbura
Perezida Ndayishimiye na Gen Oligui Nguema baganiriye
Perezida Ndayishimiye na Gen Oligui Nguema baganiriye