Gabon: Umuhungu wa Perezida Ali Bongo yagizwe umuhuzabikorwa muri Perezidansi

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 6 Ukuboza 2019 saa 11:36
Yasuwe :
0 0

Akanama k’Abaminisitiri gashinzwe guhuza ibikorwa byo mu biro bya Perezida wa Gabon, Ali Bongo Ondimba, kashinze imirimo ikomeye umuhungu we, Noureddin Bongo Valentin, yo gukurikirana no guhuza ibikorerwa mu biro bye no kugenzura imyanzuro ihafatirwa.

Uyu mwanya Noureddin yashyizwemo ntabwo ari mushya ariko RFI yanditse ko ikidasanzwe ari uko washyizwemo umuntu ukiri muto cyane ugereranyije ibyo uwurimo aba ashinzwe.

Abasesenguzi muri politiki bavuze ko Noureddin agiye kugabanya ubudahangarwa bwa Brice Laccruche Alihanga, wavugaga rikijyana muri Guverinoma ya Ali Bongo.

Nubwo Ali Bongo atigeze abikomozaho, bamwe batangiye gukeka ko ashobora kuba ashaka kumwinjiza muri Politiki ku buryo ashobora kuzamusigira intebe, agasigara ayoboye iki gihugu nubwo mu gihe cyashize, umukobwa we ariwe wakunze kugaragara muri Politiki mu gihe Noureddin asanzwe yikundira gukora ubucuruzi.

Umuhungu wa Bongo yahawe akazi mu biro bya se

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza