Mu ijoro ryo kuwa Gatatu rishyira kuwa Kane nibwo hatangajwe ibyo bihano byafatiwe RFI na France 24, bashinjwa gukwirakwiza ibihuha.

Icyo gihugu cyatangaje ko kidashobora kwihanganira guhindanyirizwa isura, cyongeraho ko ibyo bitangazamakuru bibaye bihagaritswe kugeza igihe kitazwi.

Ibyo RFI na France 24 zishinjwa byatangajwe tariki 14 na 14 Werurwe, aho nka RFI yahaye urubuga imiryango y’abavuga ko biciwe ababo bikozwe n’igisirikare cya Leta ya Mali gifatanyije na Wagner. Bivugwa ko hishwe abaturage basaga 30.

Umuvugizi wa Leta, Abdoulaye Maïga, yabujije ibinyamakuru byo muri Mali kongera gukoresha inkuru za RFI na France 24.

Maïga yatangaje ko imyitwarire y’ibyo bitangazamakuru “ihuye neza nk’imyitwarire iteye isoni ya Radiyo RTLM” yagize uruhare mu kwenyegeza ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

RFI na France 24 byashinjwe kwitwara nka RTLM
RFI na France 24 byashinjwe kwitwara nka RTLM