Fayulu yasanze Tshisekedi mu biro bye ku wa 5 Kamena 2025 nk’uko yari aherutse kubiteguza, baganira ku buryo bakwifatanya kurwana ibibazo bibangamiye RDC, cyane cyane intambara yo mu Burasirazuba bw’igihugu.
Guhura kw’aba banyapolitiki bombi babanye mu ihuriro LAMUKA rirwanya ubutegetsi bwa RDC byatunguranye, kuko basanzwe badacana uwaka, biturutse ku kudahuza ku byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu mpera za 2018.
Fayulu n’ubu aracyashimangira ko ari we watsinze aya matora, kandi ko ari we “Perezida watowe” n’Abanye-Congo, nubwo Tshisekedi amaze imyaka irindwi ku butegetsi.
Ubwo Fayulu wari uherekejwe n’abayobozi bo mu ishyaka ECIDé yinjiraga mu biro by’Umukuru w’Igihugu yahoberanye na Tshisekedi nk’ikimenyetso cy’ubwiyunge, mbere y’uko batangira “ikiganiro cyo gusasa inzobe”.
Nyuma y’amasaha abiri aganira na Tshisekedi, Fayulu yasobanuriye abanyamakuru ko yabwiye Umukuru w’Igihugu ko bakeneye guhurira mu biganiro bihuza abenegihugu kandi ko umuntu utazabyitabira atazaba akunda iki gihugu.
Yagize ati “Igihugu kiri mu bibazo bikomeye cyane. Twatewe impande zose. Dukeneye kunga ubumwe ku rwego rw’igihugu. Naje kumubwira ko nta bisubizo 36 bihari. Dukeneye guhurira mu biganiro by’abenegihugu. Kandi umuntu utazaza, ntazaba akunda igihugu.”
Inama y’Abepisikopi Gatolika muri RDC (CENCO) n’iya Angilikani (ECC) mu ntangiriro za 2025 zatangije gahunda ihuriweho igamije guhuza Abanye-Congo bose kugira ngo bafatanye mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bibangamiye igihugu cyabo.
CENCO na ECC byaganiriye n’ababa mu gihugu, ababa mu mahanga ndetse n’abayobozi b’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa RDC, bishimangira ko kugira ngo ibisubizo biboneke, bisaba ko hatagira Umunye-Congo uhezwa.
Fayulu yagaragaje ko yifuza ko CENCO na ECC byayobora ibiganiro by’abenegihugu, asaba Tshisekedi guhura n’abahagarariye aya madini, ati “Namusabye gukora ibishoboka agahura n’abashumba ba CENCO na ECC kugira ngo baganire kuri gahunda batangije.”
Ubwo Fayulu yatangazaga ko ashaka guhura na Tshisekedi, hari amakuru yahwihwiswaga ko ashaka kuyobora Guverinoma nshya ya RDC, gusa yabwiye abanyamakuru ati “Ibyo ntibyaba hataraba ibiganiro.”
Imbarutso y’ibi biganiro ni uruzinduko Joseph Kabila wayoboye RDC ari kugirira mu mujyi wa Goma kuva mu kwezi gushize, aho akomeje kuganira n’abo mu byiciro bitandukanye ku buryo amahoro yaboneka mu gihugu cyabo.







Ibitekerezo 0