Perezida Hassan yahawe inshingano zo kuyobora Tanzania kuwa 19 Werurwe, nyuma y’urupfu rwa Perezida John Pombe Magufuli watabarutse azize umutima.

Nyuma yo kugisha inama ishyaka rye, Perezida Hassan yashyizeho impuguke mu bukungu, Dr. Phillip Mpango wari usanzwe ari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi aho muri Tanzania.

Byitezwe ko Visi Perezida Mpango aza kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko, aho asabwa kugira amajwi ari hejuru ya 50%.

Dr. Mpango w’imyaka 63, ni umuhanga cyane mu bijyanye n’ubukungu, aho yari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi kuva mu mwaka wa 2015. Mbere yaho, yabaye Umuyobozi w’Agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro muri Tanzania, TRA.

Yabaye kandi Umunyamabanga muri Biro bya Perezida wa Tanzania Ushinzwe Igenamigambi, mbere yaho akaba yari Umunyamabanga Uhoraho Wungirije muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Uyu mugabo yanabaye Umujyanama Wihariye wa Perezida mu bijyanye n’ubukungu, ndetse anakora mu itsinda rishinzwe kugira Perezida inama mu birebana n’ubukungu.

Dr. Mpango yakoze muri Banki y’Isi, ndetse anaba umwarimu muri kaminuza zirimo n’iya Dar es Salaam muri Tanzania, mbere yo kwinjira muri politiki.

Dr. Phillip Mpango wari Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, yagizwe Visi Perezida wa Tanzania
Dr. Phillip Mpango wari Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, yagizwe Visi Perezida wa Tanzania