Aya mahano yabaye mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira ku wa 25 Ugushyingo 2020, mu gace ka Gasekebuye, muri Komine Muha mu Mujyi wa Bujumbura.
Kubwimana Thierry wishwe yari amaze igihe gito ashakanye n’umugore we, yize muri Kaminuza yo mu Burusiya, yakoraga imirimo inyuranye irimo kuba yarakoze muri sosiyete icukura amabuye y’agaciro y’Abarusiya aza kuhava ajya mu yitwa ‘Tanganyika Mining Company’ nyuma aza gusezera ajya kwikorera ku giti cye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Pierre Nkurikiye, yavuze ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko abakekwaho uruhare mu rupfu rwa Thierry Kubwimana ari uyu mugore we ndetse n’abandi bagabo bane.
Abamaze gufatwa ni batatu barimo Niyongabo Emmanuel, Ndibanje Jean Paul mu gihe uwitwa Minani André agishakishwa.
Nkurikiye yavuze ko iperereza rigikomeje, asaba Abarundi kwirinda kugirana amakimbirane n’abo bashakanye, ariko mu gihe bibayeho bakaba bajya bitabaza inzego zibishinzwe zikabafasha gukemura ibyo bibazo.
Amayobera ku rupfu rwa Kubwimana...
Kubwimana na Kaneza bashakanye mu ntangiro za 2020, ndetse baza no kwibaruka umwana wabo w’imfura muri uwo mwaka.
Mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira ku wa 25 Ugushyingo, nibwo abantu batamenyekanye bateye uru rugo barasa Kubwimana, abaturanyi bahise batabaza ba bantu bamurashe baracika. Yahise ajyanwa mu bitaro bya Kira aza guhita yitaba Imana.
Muri iyo minsi yakurikiye urupfu rwa Kubwimana, abo mu muryango we bababajwe n’uburyo polisi y’u Burundi itahise ikora iperereza ngo igaragaze abishe umuntu wabo.
Ku rundi ruhande ariko abicanyi basize bataye telefone yabo mu rugo rwa Kubwimana na Kaneza, ndetse nyuma polisi iza gufata iyo telefone.
Kuva mu mpera za 2020, Polisi ntabwo yigeze ikora iperereza kuri ubwo bwicanyi, gusa ngo hari amakuru yavugaga ko umuntu wataye iyo telefone mu rugo rwa nyakwigendera, yari asanzwe akorana n’inzego z’iperereza muri icyo gihugu.
Mu cyumweru gishize nibwo Polisi yo mu Burundi yatangaje ko hari abagabo bafashwe bakekwaho kwica Kubwimana kandi babyiyemerera. Abo bagabo batatu bemeraga ko bishe uyu mugabo ariko ngo imbere y’itangazamakuru ryababaza bakanyuranya imvugo.
Hari nk’aho umwe yavuze ngo bakuye televiziyo muri urwo rugo bagenda bayijyanye, komiseri wa polisi ahita amuvugiramo amubwira ko atari televiziyo batwaye. Ikindi ni uko babasabye kwerekana aho banyuze, umwe akahayoberwa n’ibindi bagiye banyuranya.
Gusa abagabo batatu bafashwe ku wa Gatatu w’iki cyumweru ntabwo bemera ko aribo barashe Kubwimana ahubwo batangarije imbere y’itangazamakuru ko uwamurashe ari Minani André bakunze kwita Furedi, ugishakishwa.
Polisi yokejwe igitutu….
Kuva Kaneza yatabwa muri yombi, ku mbuga nkoranyambaga hazamutse amajwi y’abamutabariza basaba ko yarekurwa ndetse banavugaga ko urupfu rwa Kubwimana atariwe warugizemo uruhare ahubwo byabazwa polisi.
Abakoresha Twitter bahise batangiza inkundura yo gusaba ko uyu mubyeyi ukiri muto yarekurwa, bamwe bagaragaza ko nta ruhare yagize mu rupfu rw’umugabo we ahubwo byakozwe n’abari boherejwe n’inzego zishinzwe iperereza mu Burundi.
Umuryango Inamahoro Women and Girls Movement, uharanira amahoro n’umutekano wavuze ko wababajwe bikomeye n’ifungwa rya Kaneza dore ko kuri ubu amaze igihe gito abyaye.
Ubwo yerekanwaga ku wa Gatatu w’iki cyumweru, Kaneza yagaragaye mu mafoto yambaye amapingu ari hagati y’abagabo babiri [babahambiranye amapingu bose ari batatu].
Uwitwa Gustave Niyonzima yavuze ko uyu mugore yafunzwe binyuranyije n’amategeko, aratotezwa, ibintu bigaragaza isura mbi y’ubutabera bw’u Burundi.
Uwitwa Bob Rugaka kuri Twitter yandikiye Perezida Ndayishimiye amubwira ko ubu bwicanyi bwakozwe na leta ye by’umwihariko abayobozi ba CNDD/FDD, asaba ko yashyiramo ubushishozi mu guperereza kuri iki kibazo.
Yakomeje avuga ati “Nyakubahwa Perezida ntiwemera ko bafunga abere muri iyo dosiye, ubutegetsi bwawe buzabibazwa.”
Umunyamakuru Teddy Mazina we yavuze ko “Mwica umugabo, mugafunga umugore we ugikora ubukwe [umugeni]’.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!