Abakandida bahatanira kuba abadepite ni 2909 bashaka kwicara mu ntebe 100, barimo 2898 bahagarariye imitwe ya politiki n’abandi bigenga.

Umutwe w’abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burundi ubamo imyanya 123. Muri iyo, 100 iratorerwa, indi 23 igahabwa abahagarariye amahuriro atandukanye.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi akaba n’umunyamuryango w’ishyaka CNDD-FDD yamaze gutorera kuri site ya Musama iherereye mu ntara ya Gitega, asaba abatsinda kuzarangwa n’imirimo myiza.

Ndayishimiye yagize ati “Abaza gutsinda tubifurije gukomeza gukora neza, ku neza y’abenegihugu.”

Umunyapolitiki Agathon Rwasa wayoboraga ishyaka CNL ryari muri abiri akomeye mu Burundi, yanenze aya matora mbere y’uko aba, ayagereranya n’ikinamico yateguwe n’ubutegetsi bwa CNDD-FDD.

Rwasa n’abamushyigikiye ntibitabiriye aya matora kuko igice cya CNL yasigaranye nticyemerewe guhatana. Yahinduye umuvuno, ashinga ihuriro ‘Urunani rwa Bose’ ariko na ryo ntiryemerewe guhatana.

Aya matora azakurikirwa n’aya Sena azaba muri Kanama 2025. Abakomeye barimo Minisitiri w’Intebe, Gervais Ndirakobuca, n’Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, Révérien Ndikuriyo, bari mu bazayahatanamo.

Hari gutorwa abadepite 100 mu bakandida hafi 3000
Hari gutorwa abadepite 100 mu bakandida hafi 3000
Perezida Ndayishimiye yatoreye ku ivuko mu ntara ya Gitega
Perezida Ndayishimiye yatoreye ku ivuko mu ntara ya Gitega
Umugore wa Perezida Ndayishimiye, Angeline Ndayubaha, mu murongo w'abategereje gutora
Umugore wa Perezida Ndayishimiye, Angeline Ndayubaha, mu murongo w'abategereje gutora
Ndikuriyo wa CNDD-FDD na we yamaze gutora
Ndikuriyo wa CNDD-FDD na we yamaze gutora
Ndayishimiye yifurije imirimo myiza abatsinda aya matora
Ndayishimiye yifurije imirimo myiza abatsinda aya matora