Trump yakumiriye abo mu bihugu 12 ashinja kwanga kwakira abimukira batemewe n’amategeko babiturutsemo, ibifite benshi bafite visa zacyuye igihe ndetse n’ibikorerwamo ibikorwa by’iterabwoba.
Ibyo bihugu birimo ibyo muri Afurika nka Repubulika ya Congo (Brazaville), Guinée Equatorial, Eritrea, Libya, Somalia, Sudan na Tchad, n’ibindi byo ku yindi migabane birimo Haiti, Iran, Afghanistan, Myanmar na Yemen.
Abandi baturuka mu bihugu birindwi bambuwe amahirwe yo guhabwa visa zitangwa hashingiwe kuri porogaramu nyinshi za Amerika, birimo ibyo muri Afurika bitatu nk’u Burundi, Sierra Leone na Togo.
Komisiyo ya AU yatangaje ko nubwo uyu muryango wubaha uburenganzira bw’ibihugu bwo kurinda imipaka yabyo ndetse n’abaturage, Amerika ikwiye gufata ibyemezo mu buryo butabogamye, bishingiye ku bimenyetso, kandi bijyana n’umubano uri hagati yayo na Afurika.
Yagize iti “Iyi Komisiyo ihangayishijwe n’ingaruka mbi iki cyemezo gishobora kugira ku mubano w’abaturage, ku burezi, ubucuruzi ndetse n’umubano wagutse ushingiye kuri dipolomasi wubatswe mu myaka myinshi. Afurika na Amerika bifite inyungu ibihuza mu guharanira amahoro, iterambere n’ubufatanye mpuzamahanga.”
Komisiyo ya AU yasabye ubutegetsi bwa Amerika kuganira mu buryo bwubaka n’ibihugu bya Afurika bwafatiye iki cyemezo, byaba ngombwa hakabaho ubufatanye mu gukemura ibi bibazo byatumye gifatwa.
Perezida Trump yasobanuye ko yafashe iki cyemezo abitewe n’impamvu zirimo igitero giherutse kugabwa mu gace ka Boulder muri Colorado, kuko ngo byagaragaye ko abanyamahanga badafite ibyangombwa ari bo bakora ubugizi bwa nabi.






Ibitekerezo 0