Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yatangaje ko igerageza ry’uyu mushinga rizakorerwa mu myitozo ya gisirikare ya ‘African Lion 2026’ izahuza ingabo zo mu bihugu bitandukanye bikorana na Amerika kuva tariki ya 20 Mata kugeza ku ya 8 Gicurasi.

Biteganyijwe ko muri iyi myitozo, abasirikare bo mu bihugu bya Afurika bazigishwa uko bakoresha drones z’intambara mu bikorwa byabo, kandi ko iryo gerageza rizakorerwa kuri drones z’ubwoko bune.

Drones zizifashishwa muri iyi myitozo ntiziramenyekana ariko byitezwe ko Amerika izigishiriza Abanyafurika ku zitarengeje ibilo 25, zigendera ku butumburuke butarenze metero 1000 kandi zifite agaciro katarenze ibihumbi bike by’Amayero.

Abasirikare bo muri Afurika bazigishirizwa kuri drones zifite ubushobozi bwo kwangiza imodoka z’imitamenwa zifite agaciro ka miliyoni z’Amayero mu gihe zakoreshwa mu bitero by’ubwiyahuzi, zinashobora kwifashishwa mu butasi no gutwara ibisasu.

Nyuma y’iyi myitozo ni bwo Amerika izashinga ikigo cya drones muri Maroc gusa itariki cyangwa ukwezi bizakorerwaho ntiratangazwa.

Maroc igiye kugira ikigo gitangirwamo amahugurwa ku ikoreshwa rya drones z'intambara
Maroc igiye kugira ikigo gitangirwamo amahugurwa ku ikoreshwa rya drones z'intambara